Imbamutima za benshi, Nyuma yuko habayeho izamuka ry’ibiciro by’ingendo.

Amakuru Imibereho myiza. Ubucuruzi

Ibiciro bishya by’Ingendo byavugishije benshi nyuma yuko byongerewe kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024 ndetse bikazatangira kubahirizwa mu gihe gito cyane cyiri imbere.

Iri tangazo rijyanye n’izamuka ry’ibiciro by’ingendo mu mudoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange ntiryavuzweho rumwe cyane ko hari abasanga habayeho gutumbagizwa cyane kw’ibiciro nyamara benshi bari no mu mezi atarimo akazi cyane.

Hirya no hino ku mbugankoranyambaga ndetse no mu bice bihuriramo abantu benshi nk’amasoko ndetse naza gare wangaga inkuru iri kugarukwaho gusa ari iyi nkuru y’izamuka ry’ibiciro by’ingendo ndetse benshi bakagaragaza impungenge cyane ko bigiye kubagora cyane kuba bakongera kugendagenda mu ntara nkuko babikoraga cyane ko ngo,

benshi babayeho muri kigali bashakisha ndetse amezi atangira umwaka akaba akunze kuba amezi y’ibura ry’amafaranga bityo bakifuza ko byagakozwe nibura mu mpeshyi.

Bamwe mu baturage baganiriye na Umurava.com basabye RURA ko yabatecyerezaho nibura iri zamuka rikaba ryashyirwaho mu mpeshyi kuruta uko byashyirwaho muri ibi bihe barimo, Umwe Ati

“Nawe se ndebera nkanjye nkora umwuga wo gufotora mu bukwe ariko rwose ntakubeshye ibihe turimo si ibihe by’akazi kuri njye n’abandi dukora umwuga umwe ufite aho uhuriye n’amakwe kuko nibura tuzongera kubona akazi guhera mukwa 5 kuzamura, Badufashije bakadutecyerejeho bakadufasha nibura bigashyirwaho mu gihe cyiri imbere.”

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), ku wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024, rwashyize ahagaragara ibiciro bishya by’ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, bikazatangira gukurikizwa ku wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024.

Uko ibyo biciro biteye :

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *