Mu mikino y’igikombe cy’Afrika, ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire yasezereye Senegal muri 1/8 iyitsinze Penaliti 5-4 nyuma yo gusoza iminota 120 amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki 29 Mutarama 2024, ni bwo hakomeje gukinwa imikino ya 1/8 y’Igikombe cya Afurika kiri kubera mu gihugu cya Cote d’Ivoire.
Umukino wahuje Senegal na Cote D’Ivoire, watangiranye ingufu nyinshi cyane kuko Senegal yatangije umupira yahise igera imbere y’izamu ku munota wa mbere, ubwo Sadio Mane yashakaga kwinjira mu rubuga rw’amahina ariko ba myugariro baramugota.
Ku munota wa gatatu gusa, Senegal yahise ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Habib Diallo ku kazi gakomeye kakozwe na Sadio Mane, wahinduye umupira, awushyira mu rubuga rw’amahina.
Sadio Mane yakoreye ikosa rikomeye Ibrahim Sangare umukino umaze iminota 10, ahabwa ikarita y’umuhondo mu gihe abakinnyi ba Cote d’Ivoire bingingaga Umusifuzi Pierre Atcho ngo amuhereze ikarita itukura.
Umukino wakomeje, ariko Senegal ubona ko iri kurusha cyane Cote D’Ivoire.
Mu minota itanu y’inyongera yashyizweho, Sadio Mane wari watangiye gukina yizigama kubera ikarita yahawe, yaciye mu rihumye myugariro Serge Aurier ariko ahereje umupira Ismaila Sarr asanga yari yaraririye.
Amakipe yombi yagiye mu karuhuko, Senegal ikiyoboye umukino ku gitego 1-0.
Mu gice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi kuri Cote d’Ivoire ishaka kwishyura ndetse inarema uburyo bw’ibitego harimo ubwa Oumar Diakite washyize umupira mu rubuga rw’amahina hakabura undi ukoraho ngo afungure amazamu.
Senegal yakinaga yugarira cyane yongeye kubona amahirwe akomeye ku munota wa 65 ubwo Lamine Camara yateraga ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina rigaca hafi y’izamu gato.
Umutoza w’umusigire wa Cote d’Ivoire, yaje gukura mu kibuga Jean-Philippe Krasso na Ibrahim Sangare ashyiramo Sebastien Haller na Franck Kessie wahushije igitego cyabazwe akinjira, agatera ishoti Mendy akarishyira muri koruneri.
Christian Kouame, wasimbuye Seku Fofana yabonye amahirwe ku munota wa 81, ashaka gutsinda igitego ariko Mendy aramwitambika agwa mu rubuga rw’amahina, umusifuzi amuha umuhondo ariko amaze kureba kuri VAR awukuraho atanga na penaliti.
Iy penaliti yavuyemo igitego cyo kwishyura cya Cote d’Ivoire cyatsinzwe na Franck Kessie kinahagurutsa abafana bari buzuye Stade Charles Konan Banny.
Amakipe yombi yananiwe gusoza abonye intsinzi hashyirwaho iminota 30 y’inyongera.
Muri iyo minota nta kipe n’imwe yigeze ireba mu izamu mu minota 120 ahubwo zombi zijya mu mwanya wo kwikiranura hifashishijwe penaliti.
Nuko birangira Cote d’Ivoire ikomeje muri 1/4 itsinze penaliti 5 kuri 4 za Senegal.