Ikipe y’Igihugu Amavubi yageze I Kigali ikubutse muri Madagascar {Amafoto}

Amakuru Imikino

Nyuma yo kwitwara neza bakagaragaza ko batanga icyizere cyo kuzitwara neza mu gushaka Tike y’igikombe cy’Isi cya 2026, Ikipe y’Igihugu Amavubi bagarutse I Kigari bafite ibyishimo.

Mu ijoro ryakeye rishyira uyu wa Kane, Nibwo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yasesekaye ku kibuga cy’Indege cya Kigali {Kigali International Airport} ivuye mu mikino ya gicuti ibiri yabereye muri Madagascar.

Ikipe ngali y’Amavubi yageze ku kibuga cy’Indege cya Kanombe ku isaha ya saa sita n’iminota 45, Nyuma yo kwitwara neza mu mikino yari yagiye gukina mu rwego rw’amatariki agenwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, ko ibihugu bikina imikino hagati yabyo, aho n’iya gicuti ikinwa muri icyo gihe igira uruhare ku rutonde ngaruka kwezi rw’uko ibihugu bihagaze muri ruhago y’Isi.

Ikipe y’Igihugu Amavubi ikaba yari iherereye i Antananarivo muri Madagascar, Aho yakiniye imikino igera kuri ibiri irimo uwayihuje na Botswana kuwa 22 Werurwe 2024, bakanganya 0-0 ndetse n’uwakinwe kuwa 25 Werurwe 2024 Aho Amavubi yatsindaga Madagascar yari iwayo ibitego 2-0.

Abakinnyi bose b’Amavubi bagarutse mu Rwanda yaba abakina imbere mu gihugu ndetse n’abandi bakina hanze y’u Rwanda bagiye guhita basubira mu makipe basanzwe bakinira bakomeze amarushanwa y’imbere mu bihugu, ari ko na shampiyona y’u Rwanda isubukurwa kuri uyu wa Kane hakinwa umunsi wa 25.

Tubabwire ko Amavubi azasubira mu kibuga muri Kamena 2024, aho azaba akina imikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane w’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, akazahura na Benin ndetse na Lesotho mu itsinda bahuriyemo na Nigeria, Afurika y’Epfo na Zimbabwe rikayoborwa n’u Rwanda n’amanota ane mu mikino ibiri imaze gukinwa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *