Ikibazo cy’abana bo mukarere ka Bugesera bari barishoye mu buraya biyise (Sunika simbabara) cyavugutiwe umuti.

Amakuru Ubuzima

Mutabazi Richard, Umuyobozi w’ Akarere ka Bugesera, yatangaje ko nyuma yo kuganiriza ababyeyi baba bana, bamaze kwemeranya ubufatanye mu gusubiza aba bana mu mashuri nyuma yuko bari barishoye mu buraya.

Ibi yabitangaje mu kiganiro na Radio 10, kuri uyu wa gatandatu yagize ati “Twaganiriye n’ababyeyi, tuganira na ba nyiri amazu babakodesha, biba ngombwa ko tubasaba kugira uruhare rw’umubyeyi kuko umubyeyi ukora uburaya, akazashyiramo umwana ukora uburaya, birumvikana ko twafatanya ubundi tukabayobora inzira.”

Yakomeje agira ati “tugiye gukora ibishoboka ababana bajyanwe ku ishuri, ubufatanye bwanyu burakenewe kumenya uko biga, ejo hagira abacika intege mukaduha amakuru kugihe.”

Ibi bitangajwe nyuma y’uko Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwavuze ko bugiye gufatira ingamba aba bana. Mu kubishyira mu bikorwa habanje gushyira ingufuri ku mazu babagamo bashaka ko basubira mu miryango yabo.

Mutabazi Richard, Umuyobozi w’ Akarere ka Bugesera, yavuze ko abakora ubu buraya babana n’ababyeyi, ubuyobozi bugomba kubegera bukabikemura kuko ngo babacuruza kandi bitemewe.

Yagize ati “Ubundi birazwi ko uburaya atari umuco mwiza noneho akarusho bigakorwa n’abana batari bageza imyaka y’ubukure biba bibabaje cyane. Ni ibyaha bibiri harimo uburaya no gusambanya umwana. Icyo gihe umugabo wafashwe abarwa nk’uwasambanyije umwana.”

Umuyobozi w’ Akarere ka Bugesera, Yasoje agaya abagabo baza kugura abo bana Kandi bakabaye babafata nk’abana babo, ahamya ko bagiye gushakisha abo bagabo babyihishe inyuma bage babihanirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *