Ihere ijisho abakobwa APR igiye kwinjirana muri Shampiyona. +{AMAFOTO}

Amakuru Imikino

Kamasa Peter, umutoza mukuru w’ikipe ya APR y’abagore ya volley ball, yatangaje ko ikipe ye yiteguye kandi ko imeze neza muri shampiyona y’uyu mwaka 2024, igomba gutangira uyu munsi tariki ya 20 Mutarama 2024.

APR WVC, yarangije ku mwanya wa kabiri inyuma ya Rwanda Revenue Authority WVC muri shampiyona y’umwaka ushize. Ubu APR WVC yakajije umurego mu myiteguro yo guhatana ikegukana shampiyona y’uyu mwaka wa 2024.

Kamasa ati “Twiteguye neza kandi nishimiye cyane abakinnyi ndetse n’akazi k’ikipe mfite ubu.”

APR WVC iratangira shampiyona kuri uyu wa Gatandatu, 12h00’ ikina na Ruhango Volleyball Club, mu gihe umukino wa kabiri uzakinwa ejo ku Cyumweru ihangana na East Africa University of Rwanda, imikino yombi izakinirwa muri Gymnasium UR.

Agaruka kuri iyi mikino Kamasa Peter yagize ati “Twiteguye igihembwe gishya. Dufite ibihagije mu.byumweru bike bishize. Abakinnyi bameze neza kandi bazamutse muri shampiyona nshya.”

APR WVC, igiye gutangirana shampiyona amaraso mashya nka Ernestine Akimanizanye, wavuye muri RRA, Claire Nishimwe, wavuye na we muri RRA hamwe na Diane Mpuhwezimana wavuye muri St Aloys.

Umutoza Kamasa Peter yiteguye gukora amateka agatwara igikombe cye cya mbere nk’umutoza mukuru nyuma yo gutwara igikombe hamwe na RRA na REG nk’umutoza wungirije.

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho abakobwa APR WVC igiye kwinjirana muri Shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *