“Heroes Cycling Cup” Manizabayo Eric Karadiyo na Xaverine Nirere begukanye imyanya ya mbere mu isiganwa. {Amafoto}

Amakuru Imikino

Isiganwa ryo ku magare ryitiriwe Umunsi w’Intwari “Heroes Cycling Cup” ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2024, Ryegukanwe n’Abanyarwanda MANIZABAYO Eric ndetse na NIRERE Xaverine.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2024, Nibwo hasojwe isiganwa ryo ku magare ryitiriwe umunsi w’Intwari “Heroes Cycling Cup” ndetse ryegukanwa na NIRERE Xaverine ukinira ikipe ya Team Amani mu bagore ndetse na MANIZABAYO Eric ukinira ikipe ya Benediction Club.

“Heroes Cycling Cup” yari iri kuba ku nshuro yaryo ya kane, Nyuma yo gutangizwa n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Ngarambe François, Ryari ryitabiriwe n’abakinnyi benshi baturutse mu makipe yo mu Rwanda n’abagize Ikipe ya UCI sakina Tour du Rwanda 2024.

Abandi bakinnyi bakomeye barimo Mugisha Moise uyu munsi ntibabashije kwegukana iri rushanwa nyuma yo gutangira isiganwa ayoboye igikundi kirimo na MANIZABA Eric waje no kuryegukana amuciyeho akanamwanikira, Hakizimana Seth nawe ni umwe mu basore bitwaye neza cyane nyuma yo kotsa igitutu MANIZABAYO wegukanye iri rushanwa.

Ni isiganwa kandi ryakozwe ku ntera y’ibilometero 121 byatangiriye ndetse bikanasorezwa kuri BK Arena nyuma yo kuzenguruka mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gasabo, yarangiye hatsinze Manizabayo Eric wari wasatiriwe bikomeye na Muhoza Eric wa Team Amani.

Nirere Xaverine wa “Team Amani” niwe wegukanye umwanya wa mbere mu bagore bakinnye ku ntera y’ibilometero 88 naho Ntirenganya Moses wa Les Amis Sportifs ayobora mu ngimbi zakinnye iyo ntera, Mu bangavu bakoze intera y’ibilometero 55, hatsinze Umutoni Sandrine wa Bugesera Cycling Team.

Iri rushanwa kandi ribaye mu gihe hitegurwa ibirori byo kwizihiza umunsi w’Intwari uzaba kuwa 1 Gashyantare 2024, Ukazaba ufite Insanganyamatsiko igira Iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *