Mu mujyi wa Barranquilla hamuritswe ku mugaragaro Igishusho gikozwe mu muringa cy’umuhanzi Shakira wo muri Kolombiya gihagarariye icyubahiro ahabwa n’abenegihugu be.
Iki gishushanyo cyakorewe uyu muhanzi w’umunyabigwi gikozwe mu muringa ndetse kikaba gifite uburebure bwa 6.5m (21.3ft) ishusho y’uyu muhanzi iriho imwerekana azunguza ikibuno ku rubyiniro ndetse ikaba yaranagaragaye cyane muri videwo ye izwi cyane yitwa ‘Hips Don’t lie’
Uyu muhanzi yasangije aya mafoto y’iki gishushanyo ababyeyi be kuri konte ye ya Instagram, maze nabo bahita berekezayo bakifotoreza imbere, Abakunzi be batanze ibitekerezo binyuranye bavuga ko byari bikwiriye ko uyu muhanzi akorerwa urwibutso nk’uru kuko hari byinshi yakoze ndetse ko yaharaniye guha ibyishimo abenegihugu be.
Shakira yaciye agahigo ko kuza mu mazina ya mbere yashatswe inshuro nyinshi kuri Google nk’uko imibare yashyizwe ahagaragara n’iyi kompanyi ibigaragaza. Mbere yo gushyira ahagaragara iki gishushanyo gishya cyakorewe uyu muhanzi, Shakira yamenyeshejwe aya makuru inshuro nyinshi muri uyu mwaka cyane cyane ubwo yasohoraga indirimbo ivuga ku wahoze ari umukunzi we, Gerard Piqué wahoze akina umupira w’amaguru, wanditse amateka ya YouTube muri Amerika y’Epfo.
Nyuma yo gukemura ikibazo cy’uburiganya bw’imisoro cyaregwaga muri Espagne akishyura amayero 7.5m (£ 6.5m) Kuri uyu wa kabiri, Yakorewe imihango yo kumurika iki gishushanyo cyamukorewe cyitabiriwe n’ababyeyi be, William Mebarak na Nidia Ripoll, ndetse n’umuyobozi wa Barranquilla umujyi avukamo.
Icyapa kiri munsi y’iki gishushanyo kiriho ubutumwa bwo gushimira cyane uyu umuhanzi ku bikorwa byose yakoze harimo no kuba ari umwe mu bakobwa bafite uburanga budasanzwe nko kuba afite ikibuno kitabeshya, impano idasanzwe, ijwi rihogoza rubanda, bukagaruka kandi ku bikorwa bye by’urukundo no gufasha abinyujije mu mushinga we yashinze witwa “Pies descalzos” wo guteza imbere abana bato no kubungabunga ubuzima bwabo.
Shakira yashimiye umunyabugeni, Yino Márquez, hamwe n’abanyeshuri be bakoze iki kibumbano kuko berekanye ko ari abanyempano cyane mu buhanzi bwo gushushanya, Umwaka wa 2023 twavuga ko wabaye uw’amahirwe n’instinzi kuri uyu muhanzikazi kuko yatwaye ibihembo bitatu bya “Grammy Awards”, kimwe muri byo hamwe n’umuhanzi mugenzi we wo muri Colombiya Karol G.