Gicumbi : Bagonzwe n’ikamyo bahita bapfa, Ubwo bavaga gushyingura.

Amakuru Ibiza n'Impanuka Ubuzima

Imodoka y’ikamyo ifite plaque yo muri Kenya yagonze umugore n’umugabo bari ku igare bavuye gutabara umuntu wapfushije bahita bitaba Imana.

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Cyumba, mu Kagari ka Rwankonjo mu Mudugudu wa Keyebe, ku mugoroba wo ku wa 26 Gashyantare 2024, Ababonye iyi mpanuka batangaje ko igare ryari ritwawe n’umugabo ahetse umugore ryageze mu ikorosi rihuriramo n’iyi kamyo yavaga mu Mujyi wa Kigali yerekeje ku mupaka wa Gatuna, irabagonga bahita bapfa.

Uyu mugore yari ari kumwe n’abana be ariko igare ryari ribatwaye ryo ryashoboye kubisikana n’iyi kamyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyumba, Irankijije Nduwayo yavuze ko “Impanuka yabaye yica abari bavuye gutabara muri Kaniga.

Ikamyo yagonganye n’igare ryavaga muri Cyumba ryerekeza mu nzira ijya i Kigali, mu gihe ikamyo na yo yavaga i Kigali yerekeza i Gatuna bahurira mu ikorosi baragongana.” Yasabye abaturage kwigengesera mu gihe batwara amagare mu muhanda, cyane cyane iyo bageze mu makorosi, birinda ko impanuka zatwara ubuzima bwabo.

Abahitanywe n’iyi mpanuka bahise bajyanwa ku Bitaro bya Byumba, mu gihe umushoferi wari utwaye iyi kamyo witwa Wekesa Francis we yajyanywe kuri Polisi ngo hasuzumwe icyateye iyi mpanuka.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *