Gasabo : Umusore wigaga muri kaminuza, Yiyambuye Ubuzima akoresheje imbunda ya Se.

Amakuru Ubuzima

Mu mujyi wa Kigali humvikanye inkuru y’Incamugongo y’Umusore wari ukiri umunyeshuri muri Kaminuza, Wiyambuye Ubuzima akoresheje imbuda y’Umubyeyi we.

Ku munsi wejo Tariki ya 08 Mutarama nibwo hamenyekanye inkuru yincamugongo y’umusore wo mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusoro, Akagali ka Kabuga ya 2 w’imyaka 24 y’amavuko mu rugo rwa LT Col Murwanashyaka Felix, Ivuga ko umuhungu we Shyaka Jessy yiyambuye ubuzima akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa pistol yibye Se.

Ibi bibaye mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kumvikana inkuru z’Abantu bakomeje kwiyahura kandi ugasanga higanjemo urubyiruko, Amakuru avuga ko Jessy yacunze ababyeyi be ku jisho maze akinjira mu cyumba agafata imbunda mu nzu yo hanze yabagamo, Niko kwifungirana maze akirasa mu mutwe ubwo hari no mu mvura nyinshi.

Ngo Ababyeyi bumvise ikintu giturika basohoka biruka bakoze ku rugi rw’inzu Jessy abamo, basanga harafunze niko guhita bamena ikirahure cy’idirishya ariko ngo basanga byarangiye yamaze gushiramo umwuka kare. Bahise bitabaza inzego z’umutekano, maze imodoka ya police ihita ijyana nyakwigendera ku bitaro bya police ku Kacyiru.

Nta byinshi biratangazwa ku cyaba cyateye uyu musore kwiyambura ubuzima, Ariko amakuru avuga ko uyu muhungu yarafitanye amakimbirane na Se umubyara, cyane ko ngo mbere yo kwiyahura bari banavuganye nabi, Kugeza ubu ipererereza rirakomeje ngo hamenyekane koko icyaba cyateye uyu musore ukiri muto kwiyambura ubuzima kare.

Iyi nkuru Kandi yahamijwe n’Ishuri uyu Jessy yigagamo, Aho Ubuyobozi bwaryo bubinyujije ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter bagize Bati “nk’Ishuri rya Ruli High school institute of health (RHIH) tubabajwe no kubamenyeshya urupfu rw’umunueshuruli wacu Shyaka Jessy witabye Imana kuri uyu wa 08 Mutarama 2024, Imana imwakire mu bayo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *