Gakenke : Bapfuye imitungo umwe atemagura murumuna we ndetse nawe ariyahura arapfa.

Amakuru Ubuzima

Mu karere ka Gakenke haravugwa inkuru y’incamugongo ijyanye n’ibikorwa byakozwe n’umusore uri mu kigero cy’Imyaka 24 wivuganye murumuna we ndetse nawe akiyambura ubuzima.

Ibi ngo byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 7 Mutarama 2024, Ubwo uyu musore w’imyaka 24 yagiranaga amakimbirane na murumuna we ashingiye ku mitungo yo mu muryango maze bikakaza kurangira atemaguye murumuna we nawe agahitamo kwimanika mu mugozi akahaburira ubuzima.

Amakuru ava muri ako gace aya mahano yabereyemo avuga ko uyu musore yabonye ko yakomereje bihambaye uwo bava inda imwe, Maze nawe agahitamo kwiyambura ubuzima yifashishije umugozi yakozemo ikiziriko, Ibi byabereye mu Kagari ka Rurembo, Umurenge wa Rusasa, Akarere ka Gakenke.

Abaturage batangaje ko bakoze ubutabazi bw’Ibanze bwo kwihutana uwari watemaguwe ku bitaro kwitabwaho nyamara ngo batungurwa no kugaruka basanga nyiri gukora icyaha yamaze kwiyambura ubuzima akoresheje umugozi. Mukandayisenga Vestine uyobora Akarere ka Umuyobozi ka Gakenke, yemeje iby’aya makuru avuga ko yari amaze iminsi mike abasuye yewe ngo yanabaganirije, abasaba kwirinda amakimbirane, avuga ko bibabaje kuba abantu bapfa ibitari ibyabo bakagera ubwo biyambura ubuzima banakiri bato.

Mukandayisenga yasabye Abaturage kwirinda amakosa ameze nk’ayo yatuma habaho gukimbirana biganisha ku rupfu, Yagize ati ” Muby’ukuri  birababaje pe! Abantu babiri bava indimwe bagapfa umutungo nawo utari uwabo, umutungo w’ababyeyi ntabwo ari ibintu abana bakagombye gupfa kugeza ubwo batemana bava indimwe.”

Mukandayisenga yavuze ko yatunguwe cyane n’aya mahano yabaye nyamara ngo kuwa gatatu washize yari yagendereye aba bavandimwe akabaganiriza abasaba gucyemura ibibazo bari bafitanye nk’abavandimwe Ati “Ntabwo nari nahuza amakuru neza kuko inzego z’umutekano Polisi na RIB nibo bakiri kubikoraho gusa ni ibintu bibabaje.”

Uwo muyobozi yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwavuganye n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano n’abakozi mu Karere, gukora ubukangurambaga umurenge ku wundi, bugamije kwigisha abaturage kugira umuryango utekanye.

Kugeza ubu uwakomerekejwe ari mu maboko y’abaganga yitabwaho kugira ngo avurwe ibikomere, mu gihe uwiyahuye nawe umurambo wajyanywe kwa muganga ngo harebwe neza icyaba cyamwishe, n’iperereza rikomeze ku byabaye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *