FIFA yategetse Entincelles Fc kwishyura amafaranga asaga miliyoni 9 umukinnyi wayo, Kubwo kutubahiriza amasezerano bagiranye.

Amakuru Imikino

Ikipe yo mu burengerezuba bw’U Rwanda, Entincelles FC yategetswe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguri ku Isi FIFA, kwishyura amafaranga asaga miliyoni 9 umukinnyi wayo kuko itubahirije amasezerano bagiranye.

Kuwa 08 Mutarama 2024, Nibwo Ishyirahamwe ry’upira w’amaguru ku Isi (FIFA) ryategetse ikipe ya Entincelles FC, ibarizwa mu kiciro cya 1 cya Shampiyona mu Rwanda kwishyura amafaranga asaga miliyoni 9 y’u Rwanda umukinnyi wayo ukina hagati mu kibuga witwa Prince Jerome iniesta kubwo kutubahiriza amasezerano bagiranye.

Ni nyuma yaho umutoza wa Entincelles Fc, Bizumuremyi Radjab yamukuye ku rutonde rw’abakinnyi bazifashishwa muri sezo y’umwaka w’imikino 2023-24, ngo kuko atari ku rwego rw’abakinnyi yifuza. Ibi byatumye yitabaza umunyamategeko we dore ko ngo byari binyuranyije n’amasezerano uyu mukimnyi yagiranye na Entincelles, bashyikirije ikirego FIFA.

Ikinyamakuru Time’sports cyatangaje ko Jorome atigeze ahabwa amafaranga na macye ya rekiritoma ikipe yamugombaga, Nyuma yuko Entincelles inaniwe kubahiriza amasezerano yagiranye n’uyu mukinnyi, FIFA yategetse ko igomba kumwishyura amafaranga angana na miliyoni 8 n’ibihumbi 850 y’U Rwanda, bitabaye ibyo ikazafatirwa ibihano bikakaye birimo no gukurwaho amanota ndetse no kuba yamanurwa mu kiciro cya kabiri cya Shampiyona.

Tubabwire ko Prince Jerome yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Entincelles FC, Kuwa 22 Mutarama, 2023, bivuze ko yari asigaje gukinira iyi kipe mu gihe cy’umwaka 1 kugirango amasezerano ye arangire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *