Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kwanga ibijyanye no guhuza no kujya mu biganiro n’umutwe wa M23 nkuko byifuzwa na benshi barambiwe amakimbirane ku mpande zombie.
Ibi Tshisekedi yabitangarije i Addis-Abeba mu nama yamuhuje n’abandi bakuru b’ibihugu bagenzi be, yari igamije kwiga ku bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC, Ni inama yari yatumijweho na Perezida João Lourenço wa Angola, yitabirwa n’abarimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda,
Kureba uko RDC na M23 yahagarika imirwano hanyuma impande zombi zigakemura amakimbirane zifitanye biciye mu nzira y’ibiganiro, bir mu byo iriya nama yabereye mu muhezo yibanzeho.
Tshisekedi nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yongeye gushimangira ko atazigera na rimwe aganira na M23, Yavuze ko intambara igihugu cye kirimo atari cyo cyayitangije, ko ahubwo ngo yatangijwe n’u Rwanda mu rwego rwo “gukomeza gusahura igihugu cyanjye no gukiza u Rwanda n’abo bafatanya”.
Yunzemo ati: “Ntabwo tuzigera tuganira na M23. Ndashaka amahoro, ariko bitari ku kiguzi icyo ari cyo cyose”.