Eddy Kenzo nawe yasesekaye i Kigali, “BABA XPRIENCE” yahumuye Camp Kigali umuriro uraka.

Amakuru Imyidagaduro

Nyuma ya Humble Jizzo waraye ugeze I Kigali kuri uyu wa kane, Eddy Kenzo nawe yageze i Kigali ndetse ahagerana amatsiko menshi yo gutaramira abanyarwanda muri “BABA EXPERIENCE”

Aba bahanzi bose baje I Kigali aho yitabiriye igitaramo cya Platini P, “BABA Experience” ni igitaramo cya Platin P wahoze mu itsinda rya Dream Boyz yateguye kugirango yizihize imyaka yose amaze mu muziki ariko cyane cyane iyo amaze akora umuziki ku giti cye, Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali ku mu nsi wejo tariki 30 Werurwe 2024.

Akigera ku kibuga cy’Indege cya Kanombe Eddy Kenzo yabajijwe ku mubano we na Minisitiri Phiona Nyamutoro arabiseka cyane gusa ntiyagira icyo bivugaho.

Eddy Kenzo yageze I Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2024 mu gihe yagombaga kuhagera kuri ku mugoroba wo kuri uyu wa kane ariko bikavugwa ko bitakunze kubera gahunda yari afitanye na Minisitiri Nyamutoro.

Kenzo yavuze ko abakunzi b’umuziki we bakwiriye kuzitabira iki gitaramo kuko azaririmba indirimbo amaze imyaka 12 akoranye na Dream Boys yabagamo Platini.

Ati “Meze neza kandi ndasaba abafana kuzaza ari benshi kuko igitaramo kizaba kiryoshye. Ndababwira ko indirimbo yitwa No one like you twakoranye tuzayiririmbana”.

Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali ku wa 30 Werurwe 2024, aho kwinjira ari 5000 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 200 Frw ku bantu umunani bashaka kwicarana mu myanya y’icyubahiro.

Byitezwe ko iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi barimo Riderman, Butera Knowless, Nel Ngabo, Kenny Sol, Big Fizzo na Eddy Kenzo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *