DRC Congo: SANDF yongeye gupfusha abasirikare babiri, bicanye hagati yabo.

Amakuru Mu mahanga. Politiki

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu hamenyekanye ko hari izindi mpfu mu gisirikare cya Afurika Yepfo kiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’Amahoro, gusa bikaba byarabaye kuwa kane ushize.

Amakuru yatangajwe na SANDF, Avuga ko umusirikare umwe muri iki gisirikare cya Afurika Yepfo yarashe mugenzi we akamwica ndetse nawe agaherako yirasa nawe agapfa, DANDF isobanura ko kuwa 29 Gashyantare 2024, umusirikare wacyo uri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, MONUSCO, yivuganye mugenzi we ku mpamvu zitamenyekanye nawe agahita yiyica.

Iyi nkuru ije ikurikira indi y’Urupfu rw’abandi basirikare babiri nabo baherutse gupfira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Kuwa 14 Gashyantare 2024, bahitankwe n’ibisasu byaturikiye ku birindiro by’igisirikare cyabo

SANDF yagize iti “Byabaye ubwo umwe yarasaga umwe muri bo, yica undi akoresheje intwaro y’akazi, hanyuma na we arirasa, arapfa.”

Iki gisirikare cyatangaje ko cyashyizeho itsinda rishinzwe gukora iperereza kuri iki kibazo, rizakorana n’ubuyobozi bwa MONUSCO kugira ngo hamenyekane impamvu yatumye uyu musirikare arasa bagenzi be, na we akirasa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *