Umuganga witwa Dr Farid Fata wo muri Michigan wemeye ko yafashe nabi abarwayi ba kanseri kugira ngo ashobore kuriganya amasosiyete y’ubwishingizi bwabo mu kwivuza yakatiwe igifungo cy’imyaka 45 muri gereza.
Dr. Farid Fata, w’imyaka 50 y’amavuko, yemeye ibyaha byo kubeshya, gusiragiza, kunyereza amafaranga n’ibyaha by’ubugambanyi, yakoreye abarwayi ba Kanseri mu mwaka ushize, Mu rukiko rw’ikirenga rwa Detroit,
Fata yararize cyane yicuza cyane ibikorwa bye by’ubunyamanswa ubwo yavugaga imbere y’imbaga mbere yo gukatirwa. Aganira n’abahohotewe n’imiryango yabo bari bahari, Fata yavuze ko yarenze ku ndahiro ya Hippokrat kandi ko yateje “umubabaro, ingorane n’ububabare.” ku miryango itari micye.
Dr. Farid Fata yakoze ibyaha by’ubugome byo kubeshya abarwayi babana n’uburwayi bwa Kanseri bugoranye gukira, akabakorera ubuvuzi busanzwe bukorerwa abarwaye indwara za kanseri ariko nk’uburyo bwa nyuma bwo kuborohereza ububabare bafite nyamara ariko indwara nyir’izina itari bukire. Ibi uyu muganga yabibakoreye we ababeshya ko bazakira burundu maze we akabakuramo amafaranga bishyurirwaga n’ubwishingizi bwabo.
Amakuru avuga ko Abarwayi bagera kuri 553 bose bahawe imiti cyangwa inshinge bitari ngombwa na Dr Farid Fata, Muri Nzeri uyu mugabo usanzwe ari inzobere mu kuvura indwara ya haematologue-oncologue, Dr Farid yiyemereye icyaha cyo guha indwara ya kanseri abarwayi batayirwaye ababwira ko bamwe bafite kanseri y’amaraso yitwa myeloma.
Feta kandi yemeye ibyaha 13 byose birimo iby’uburiganya bwa Medicare, ndetse na kimwe mu byaha byo gucura umugambi wo kwakira ubwishyu bw’ubuvuzi atatanze ndetse ku ndwara abarwayi batarwaye n’ibyaha bibiri byo kunyereza amafaranga, Bikavugwa ko yinjije akayabo ka miliyoni 17.6 z’amadolari yakusanyije muri Medicare ndetse n’amasosiyete y’ubwishingizi yigenga yakuyemo amafaranga muri ubwo buryo.
Uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko wakoze iki gikorwa cy’ubunyangamugayo bucye, Fata yasabye imbabazi imiryango yose yahemukiye akababaza amarangamutima yabo mu rukiko, Kuko yakatiwe igifungo kirenze imyaka mirongo ine yasaga nkaho n’ubundi atazapfa kurenza ariho.
Nk’uko CNN Fata yabitangaje ngo yari ahanganye n’abari mu kirego cye maze asaba imbabazi Agira Ati : “Nishe indahiro ya Hippokrat kandi narenze ku cyizere cy’abarwayi banjye bangiriraga, Sinzi uko nshobora gukiza igikomere nabateye, Sinzi kandi uburyo bwo kwerekana akababaro n’ikimwaro ntewe n’ibikorwa nakoze by’ubunyamanswa.”
Abashinjacyaha ba federasiyo bise uyu muganga umugome cyane bavuga ko yagaragaje “Uburiganya bukabije mu gikorwa cyo kwishyuza abo barwayi”, bemeza ko kuri Fata “Abo barwayi batari abarwayi, Ahubwo bari ibigo by’inyungu kuri we, Fata wabaga mu ngoro nini mu gace ka chic muri Oakland, yayoboye amavuriro arindwi mu burasirazuba bwa Michigan.
Ubushyo bwurukiko ko Fata yahaye abarwayi be dosiye “itangaje” y’ibiyobyabwenge bikomeye kandi bihenze Rituximab kubagaragariza ubuzima bwabo.