DR Congo: Abashaka gukura Felix Tshisekedi ku butegetsi bagaragaje ko umugambi wabo ugikomeje.

Amakuru Mu mahanga. Politiki

AFC ni ihuriro rivuga ko rigamije guhindura ibintu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rikaba ritanemera ko perezida Felix Tshisekedi yatsinze amatora, ryamaze gushyiraho umuhuzabikorwa wahoze mu nzego z’ubuyobozi bwa Congo (Corneille Nangaa).

Corneille Nangaa wahoze ayobora Komisiyo y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, niwe muhuzabikorwa wa AFC (Alliance Fleuve Congo), Iri huriro kandi rishyigikiwe n’abarimo umutwe wa M23 wamaze kuryiyungaho.

Rino huriro kandi riherutse gutangirizwa i Nairobi muri Kenya, rihuriyemo imitwe ya Politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi muri DR Congo, ndetse n’umutwe wa Gisirikare wa M23.

Corneille Nangaa mu cyumweru gishize, yatangaje ko Perezida Felix Tshisekedi yongeye kwiba amajwi mu matora, mu gihe uburasirazuba bw’Igihugu cye bukomeje kuyogozwa n’ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa bamwe mu Banyekongo, ndetse n’ibibazo muri Congo bikaba bimaze kuba uruhuri.

Corneille Nangaa wagizwe Umuhuzabikorwa wiri huriro, aherutse kugaragara ari kumwe n’abayobozi bakuru ba M23, barimo Umugaba mukuru w’uyu mutwe, General Sultan Makenga na Bertrand Bisimwa Perezida wawo n’abasirikare bakuru b’uyu mutwe wa M23.

Corneille Nangaa kandi yavuze ko intego ya AFC (Alliance Fleuve Congo), ari ugukura ku butegetsi Felix Tshisekedi wakunze kurangwa n’imiyoborere idasubiza ibibazo by’Abanyekongo.

Bertrand Bisimwa perezida wa M23, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mutarama 2024, yatanze ubutumwa bugira buti “Twahisemo Corneille Nangaa Yobeluo, nk’umuhuzabikorwa wa Alliance Fleuve Congo.”

Bertrand yakomeje avuga ko, batitaye ku byavuye mu matora bigaragaza ko Felix Tshisekedi yongeye gutorerwa kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko batemera ibyavuye mu matora.

Yanavuze ko ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi budafite ijambo na rito imbere yabo ndetse ko budafite ububasha mu bice biri mu maboko y’umutwe wa M23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *