Umupira w’amaguru ni kimwe mu bintu bikurikiranwa n’umubare mwinshi w’abantu batuye iyisi, aho abasaga miliyari enye bakurikira uyu mukino byibura buri mwaka, bigaha bamwe mu bakina uyu mukino kwamamara mu buryo budasanzwe.
Bitewe n’ubwinshi bw’abantu bakurikirana uyu mukino, usanga ibigo by’ishoramari byifashisha bamwe mu bakinnyi b’uyu mukino mu kwamamaza ibikorwa byabo kugira ngo bimenyekane bibashe kugurwa. Izo mpamvu zose harimo n’uko abakurikira uyu mukino (abafana) ku masitade baba hari amafaranga runaka bishyura kugira ngo bihere ijisho uko abakinnyi baconga ruhango, bituma bamwe mu bakinnyi binjiza amafaranga atubutse.
Uyu munsi tugiye kurebera hamwe abakinnyi 5 bahiriwe n’umupira w’amaguru cyane kurusha abandi kubijyane no kumufuka.
Nk’ibisanzwe mu kubagezaho runo rutonde turahera ku mwanya wa 5 tuzamuka tujya kuwa mbere.
Ku mwanya wa 5: Turahasanga umukinnyi witwa ‘Dave Whelan’, uyu mukinnyi yakanyujijeho mumyaka ya 1950-1960, aho yakiniraga ikipe zo mu Bwongereza. mu mwaka wa 1966 nibwo uyu mukinnyi yahagaritse gukinna umupira w’amaguru, ahita ashinga company yitwa ‘JAY JAY B SPORTS’ yari ifite amaduka menshi acuruza imyambaro n’inkweto za siporo. Uyu mugabo ku myaka ye 86 abarirwa umutungo urenga miliyoni 210 z’amadorari y’Amerika ($210M).
Ku mwanya wa 4: Turahasanga ‘David Bekham’, nawe akomoka mu Bwongereza, aho yakiniye amakipe arimo Machester United, Real Madrid, As Milan, PSG ndetse yakiniye n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza. Kuri ubu David Bekham n’umwe mu banyamigabane bakomeye mw’ikipe ‘Inter Miami’ ikinamo Messi.
Uyu mugabo yahagaritse gukina umupira w’amaguru muri 2013, kuri ubu abarirwa umutungo wa miliyoni 450 z’amadorari y’Amerika ($450m)
Ku mwanya wa 3: Turahasanga ‘Cristiano Ronaldo’, akomoka mu gihugu cyo ku mugabane w’Uburayi aricyo ‘Poltugal’. Uyu mugabo yakiniye amakipe nka Manchester United yo mu Bwongereza, aza kuba rurangiranwa ubwo yakiniraga ikipe yo muri Espanye yitwa Real Madrid. Uyu mugabo akaba abarirwa umutungo w’akayabo ka miliyoni zirenga 500 z’amadorari ($500M).
Ku mwanya wa 2: Turahasanga kizigenza ‘Lioner Messi’, Yatwaye ibikombe birenga 40, amaze gutwara Balon Dor 8, yanatwaye igikombe cy’Isi cya 2022, mw’ikipe y’igihugu ya Algentin. Messi yabaye icyamamare cyane ubwo yakiniraga ikipe ya FC Barcelon, aza kuhava yerekeza muri PSG aho yaje kuva yerekeza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mw’ikipe ya Inter Miami. Uyu mugabo akaba abarirwa umutungo urenga miliyoni 600 z’amadorari y’Amerika ($600M).
Ku mwanya wa 1: Turahasanga uwitwa ‘Faiq ibni Jefri Bolkiah’ yavutse mu mwaka wa 1998, niwe uza kwisonga mu bakinnyi bafite akayabo k’amafaranga, akina mw’ikipe yitwa Lachapoly Fc yo mugihugu cya Tailand. Uyu mukinnyi ukiri muto abarirwa umutunga wa miliyari 20 z’amadorari ($20B).