Dore urutonde rw’abahanzikazi bo muri Afrika bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Youtube.

Amakuru Imyidagaduro

Umuziki w’Afrika ukomeje gutera imbere mu buryo butangaje ugereranije n’imyaka yatambutse, aho byari bigoye ko wabona cyangwa ukumva umuhanzikazi ukorera umuziki muri Afrika yarenze umutaru akavugwa kuruhando mpuzamahanga.

Kuri ubu ku mugabane w’Afrika hari umubare munini w’abaririmbyikazi bakora umuziki mwiza kandi ukanacurangwa ahantu henshi hatandukanye ntibumve mu bihugu bakomokamo gusa. Bamwe muri abo bahanzikazi twavugamo nka; Tiwa Savage, Yemi Alade, Ayra Starr, Simi, Rema Namakula, Sheebah Kalungi, Azawi, Ada Ehi, Snachi, Zuchu n’abandi benshi batandukanye.

Uyu munsi ikinyamakuru Umurava.com tugiye kubagezaho urutonde rw’abahanzikazi batanu (5) bakorera umuziki wabo muri Afrika, bayoboye abandi mugukurikirwa cyane kurubuga rwa Youtube (Subscribers).

Mu kubagezaho runo rutonde turahera ku mwanya wa gatanu (5) tuzamuka tujya kuwa mbere.

Ku mwanya wa gatanu: Turahasanga ‘Ayra Starr‘ ni umuririmbyi ukomoka mugihugu cya Nigeria, Yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo nka; Rush yanakunzwe ku rwego rwo hejuru, Rhythm & Blues, Stars, Sability, Bloody Samaritan, Ase, Beggie Beggie yakoranye na CkaySnitch yakoranye na Foushee n’izindi zitandukanye. Kuri ubu uyu muhanzikazi akurikirwa n’abarenga miliyoni 1.5 ku rubuga rwa Youtube.

Ku mwanya wa kane: Turahasanga ‘Ada Ehi’ ni umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yaririmbye indirimbo zitandukanye harimo nka; Only Jesus yanakunzwe n’abantu benshi batandukanye, Congratulations yakoranye na Buchi, Jesus you are Able,I Testify n’izindi nyinshi zitandukanye. Kuri ubu uyu muhanzikazi akurikirwa nabarenga miliyoni 1.7 ku rubuga rwa Youtube.

Ku mwanya wa Gatatu: Turahasanga ‘Snachi’, uyu nawe akunze kwibanda ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aho yaririmbye indirimbo zirimo; I Know who I am, Way maker n’izindi zitandukanye. Kuri ubu uyu muhanzikazi akaba akurikirwa n’abarenga miliyoni 2.1 ku rubuga rwa Youtube.

Ku mwanya wa kabiri: Turahasanga ‘Yemi Alade’ nawe n’umuririmbyikazi ukomoka muri Nigeria akaba ari naho akunze gukorera ibikorwa bye bya muzika, yaririmbye indirimbo zirimo iyitwa Bum Bum yamnakunzwe cyane, Baddie, Lipeka yakoranye na Innoss’B, Fear Love, Johnny n’izindi zitandukanye. Kuri ubu uyu muhanzikazi akurikirwa n’abarenga miliyoni 2.2 ku rubug rwa youtube.

Ku mwanya wa mbere: Turahasanga ‘Zuchu’ ni umuririmbyikazi ukomoka muri Tanzaniya akaba ari naho akunze gukorera ibikorwa bye bya muzika, yaririmbye indirimbo zirimo iyitwa Sukari yakunzwe n’abatari bake, Nisameh, Honey, Chapati, Naringa, Nani Remix yakoranye na Innos’B, Kwikwi n’izindi zitandukanye. Uyu muhanzikazi kuri ubu akurikirwa n’abarenga miliyoni 3 ku rubuga rwa youtube.

Ngurwo urutonde rw’abahanzikazi ny’Afrika bakururikirwa cyane ku rubuga rwa youtube bizwi nka Subscribers mu ndimi z’amahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *