Dore indirimbo 5 z’abahanzi ny’Afrika zimaze kurebwa cyane ku rubuga rwa youtube kuva 2015 kugeza ubu muri 2023.

Amakuru Imyidagaduro

Umuziki ni uruvangitirane rw’amajwi yiganjemo ibicurangisho, ingoma ndetse n’umudiho, umuziki kandi ni kimwe mu bintu ushobora gumva ahantu hatandukanye, aho bawifashisha nko mubirori, ubukwe, mu nsengero, mu tubyiniro, mu gushyingura, ku maradiyo, iwawe murugo ukawumva ndetse n’ahandi hatandukanye.

Hariho imiziki iba ikoze muburyo bw’amajwi gusa (Audio), hakaba n’imiziki iba ikozwe muburyo bw’amajwi n’amashusho (Audio and Video), Uyu munsi rero nk’ikinyamakuru UMURAVA tugiye kubagezaho urutonde rw’indirimbo eshanu (5) z’abahanzi ny’Afrika zimaze kurebwa cyane ku rubuga rwa youtube kuva mu mwaka wa 2015, kugeza mu mwaka wa 2023.

Umuziki w’Afrika n’umuziki uri kugenda umenyekana cyane ku rwego rw’isi ugereranyije n’imyaka yabanje, aho imiziki y’abanyamerika ariyo yarebwaga cyane. Kuri ubu ijyana y’Abanya-Afrika izwi nka (AFROBEAT) Ikomeje kwigarurira imitima y’abatuye Isi, Aho kugeze ubu iyi jyana ndetse n’abahanzi bayikora bo muri Afrika bakomeje kwegukana ibihembo bikomeye bihabwa abanyamuziki ku rwego rw’Isi.

Uru rutonde twarukoze twifashishije urubuga rwa Youtube, nk’urubuga rubasha gufasha abahanzi kugaragaza ibihangano byabo mu buryo bw’amashusho. Mukubagezaho runo rutonde turahera ku mwanya wa 5 tuzamuka tujya kuwa 1.

Ku mwanya wa 5: Turahasanga indirimbo yitwa ‘Rush’ y’umuhanzi witwa Ayra Starr. Iyi ndirimbo yagiye hanze muri Nzeri mu mwaka wa 2022, kurubu aho amashusho yayo ari ku rubuga rwa youtube imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 279.

Ku mwanya wa 4: Turahasanga indirimbo yitwa ‘On The Low’ y’umuhanzi witwa Burna Boy. Iyi ndirimbo yagiye hanze mu kwezi kwa cuminakumwe, umwaka wa 2018, kurubu aho amashusho yayo ari ku rubuga rwa youtube imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 362.

Ku mwanya wa 3: Turahasanga indirimbo yitwa ‘Calm Down’ ya Rema. Iyi ndirimbo yashyizwe ku rubuga rwa youtube muri Gashyantare umwaka wa 2022, ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 555 ku rubuga rwa Youtube.

Ku mwanya wa 2: Turahasanga indirimbo yitwa ‘Jerusalema’ ya Master Kg yakoranye na Nomcebo. Iyi ndirimbo yashyizwe ku rubuga rwa youtube mukwezi kwa cuminabiri mu mwaka wa 2019, ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 589 ku rubuga rwa Youtube.

Ku mwanya wa 1: Turahasanga indirimbo yitwa ‘Calm Down Remix’ ya Rema yasubiranyemo na Selena Gomez. Iyi ndirimbo yashyizwe ku rubuga rwa youtube muri Nzeri mu mwaka wa 2022, ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 741 ku rubuga rwa Youtube.

Ngurwo urutonde rw’indirimbo eshanu (5) z’abahanzi ny’Afrika zimaze kurebwa kurusha izindi kuva mu mwaka wa 2015 kugeza ubu muri 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *