Dore impamvu utagakwiye gusenya urugo rwawe ngo umugabo yaguciye inyuma.

Urukundo

Ni kenshi cyane humvikana inkuru z’ingo zasenyutse ndetse bamwe bakicana, abandi bakarogwa kubera ko umwe mu bashakanye yaciye inyuma undi.

Gucana inyuma buriya n’ikintu abantu benshi cyane bibeshyaho bakakivanga n’urukundo, kandi nyamara ntaho bihuriye cyane cyane kuruhande rw’abagabo, usanga ntampamvu nimwe ishobora gusobanura impamvu umuntu aca inyuma uwo bashakanye, kuko tubona ingeri zose zibikora baba abakene cyangwa se abakire.

Yaba abakundana ndetse nabafitanye ibibazo bose bacana inyuma, ibi rero bishobora gutanga umurongo ko ntampamvu nimwe ihari umuntu yaguha ituma umuntu aca inyuma uwo bashakanye.

Impamvu abagore batagomba gusenya ingo zabo ngo abagabo babaciye inyuma, nuko umugabo muri kamerevye aremanywe irari rituma yumva igihe ashakiye gukora imibonano mpuzabitsina agomba kuyikora, uko bimeze kose ntakintu na kimwe agendeyeho we icyo ashaka nukurangiza gusa ntarundi rukundo.

Bitandukanye n’umugore we n’ibintu bimutwara igihe ndetse n’umwanya, bimusaba kwiyumvamo wamuntu, mbese we ni nkumuriro utawakije ntago wakwaka.

Ni nayo mpamvu usanga umugore waciye inyuma umugabo we bitamugwa amahoro rwose, kuko ahita yimurira ibyiyumviro bye kuri wamuntu wundi utari umugabo we, ubwo umugabo agasigara ntagaciro agihabwa.

Ikindi cyatuma utisenyera urugo ngo umugabo yaguciye inyuma, nuko ibi ntaho bihurira n’urukundo umugabo agukunda, ahubwo kiba ari ikibazo cy’imyitwarire, niwe wenyine wo kwifatira ikemezo akabyikuraho kubushake bwe.

Wowe mugore icyo wakora cyose, wasakuza, warira, watongana nabo agucaho inyuma ntacyo bizatanga, ahubwo azarushaho kuguca amazi, ibi bifate nkuko ajya mukabari agasinda igihe cyagera akabireka.

Ikindi nuko ugomba kwigenzura nawe niba ukora inshingano z’umugore murugo, utari wamugore uhorana ingendo za hato nahato cyangwa uhora mumasengesho, kuko ubundi umugore yaremewe kuba ituze ry’umugabo nakubura hafi azashaka umuba hafi, rero ntibizatume usenya ahubwo uzigenzure hanyuma ubikosore.

Mugore icyo ugomba gusobanukirwa nuko kuba umugabo yaguca inyuma bivuzeko atagukunda cyangwa ngo utari mwiza, ahubwo biterwa nibyo twavuze haruguru.

Rero bizatuma utisenyera urugo rwawe kuko abagabo bose baremye kimwe, urutseko ko barushanwa uko bitwara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *