Dore impamvu Abantu bacecetse Cyane ari abajyanama Beza, kurusha abandi.

Amakuru Uburezi

Buriya mu gihe cyose twifuza ubuzima bwiza ndetse no gutera intambwe imwe tukagira aho tuva naho tugera, tuba ducyeneye n’inama nziza zadufasha kugera ku ntego n’inzozi za zacu dufite muri ubwo buzima.

Buriya akenshi iyo ducyeneye inama za bagenzi bacu, dukunze kwirengagiza abantu bacecetse batazwiho kuvuga menshi twiyumvisha ko nta nama bafite Kuko tuba twumva ko iceceka ryabo rigaragaza ko n’ubusanzwe ari abanyantege nke kandi badafite ibitecyerezo byadufasha kuko batajya bavuga nkuko twe twisanzura tukavuga.

Akenshi twibeshya ko abantu batavuga menshi basanzwe bagira amasoni ndetse bakaba Ari abanyantege nke cyane, Inzobere mu by’imitekerereze ya muntu bavuga ko abantu bacecetse cyane usanga ari ba bantu batazi kuvuga amagambo menshi

ariko bakora Ibikorwa bikubiyemo ya magambo yose bakavuze, bakomeza bavuga ko abenshi muri aba bantu bacecetse cyane hari ubwo baba bacececyeye mu Buzima bw’abandi bagenzi babo, mbese aribo batuma ubuzima bwa bagenzi babo bugenda neza kandi bukagira icyerecyezo nyamara abandi batabizi ko hari uruhare rw’abo bita abanyantege nke.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bacecetse cyane aribo bajyanama beza, Kuko guceceka kwabo nazo mbaraga zabo zo gutega amatwi neza abakeneye inama yabo, ubu buryo Kandi bwo kutavuga amagambo menshi bituma bakunze gutanga inama nziza kandi yatekerejweho ndetse ifite ingufu. Akenshi ngo usanga baceceka ku mpamvu zitandukanye Kandi z’ingenzi ariko atari uko baba badafite icyo kuvuga

Akenshi iyo umuntu Akeneye inama afite ikibazo, Aba akeneye umuntu uza kumutega amatwi kugirango yumve Inkuru yose y’ikibazo afite bityo rero biragoye ko umuntu usanzwe avuga menshi yaceceka uwo mwanya wose ategereje ko usoza iyo nkuru, Ahubwo usanga ahita atarukira ku mwanzuro. Ibi rero nibyo bimutandukanya n’umuntu uceceka cyane kuko azi gutega amatwi kandi akajya inama.

Buriya akenshi umuntu usanzwe azwiho gutekereza no kureba kure, ngo akenshi atanga inama yavuye mu ndiba y’ibitekerezo bye, Bityo ikaba iba ari ya nama iba yakwishingikirizwaho cyane, Kuko iba yavuye mu mutwe mwiza bityo umuntu akaba yayiringira kuruta indi yose yahabwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *