Dore icyo wafasha umwana ukunda kwivumbura cyane kubera ko atabonye ibyo ashaka.

Amakuru Uburezi Ubuzima

Iyo umwana atangiye gusobanukirwa ari mu kigero cy’imyaka itanu kuzamura, yusanga nawe ashaka wakifatira ibyemezo, agashaka kwambara imyenda nk’iyo yabonanye abandi bana, ibikinisho yabonye bamamaza kuri televiziyo , n’ibindi. Uko kwifuza kurenze hari ubwo kumutera kwivumbura mu gihe atabonye ibyo yifuzaga.

Mu gihe yivumbuye kuko atabonye ibyo yifuzaga dore uko wamufasha :

Jya umusobanurira ko nta bushobozi bwo kugura byose : Ni byiza ko umwana wawe asobanurirwa byimbitse ibijyanye n’ubushobozi kandi akamenya ko nta bushobozi bubaho bwagura ibyo umuntu akeneye byose. Jya witangaho urugero umubwire uti ubu nanjye mba nkeneye imodoka zirenze imwe ariko mfite imwe kuko ariyo ijyanye n’ubushobozi bwanjye.

Igisha umwana kuba umuntu w’agaciro : Jya wigisha umwana wawe ko kuba umuntu w’agaciro bitavuga gusa ko umuntu afite ibintu by’igiciro cyinshi cyangwa se ngo abe atunze ibyo yifuza byose. Icyo gihe ikiganiro mugirana cyose bisaba ko wirinda kumubwiza umutima mubi kuko nawe aba yarakaye ashaka ko bamwumva.

Mwigishe kwakira neza ibyo bamamaza : Hari ubwo umwana aba yatewe umutima wo kwifuza kubera ibyo yabonye bamamaza ugasanga rimwe na rimwe bitamufitiye umumaro ahubwo kuko babyamamaje gusa akumva ko ari ibitangaza. Abana benshi bagirwaho ingaruka no kwamamaza bikaba ari byiza ko ababyeyi basobanurira abana babo ibijyanye no kwamamaza n’intego yabyo kuko usanga abana babyirukira cyane.

Jya umuha urugero rwiza : Ni byiza ko igihe mugiye guhaha muhamagara abana nabo bagatanga ibitekerezo ku bijyanye n’urutonde rw’ibyo urugo rwanyu rukeneye. Uko umwana abona ko muha agaciro ibikenewe cyane niko nawe azajya areka kwifuza ibyo abona ko bidakenewe cyane. Niba umwana abibukije ko imbuto zashize akabona icyo gitecyerezo muracyemeye, yavuga ko akeneye ipantaro kandi yari asanzwe afite izindi nyinshi icyo gitekerezo cye mukacyanga, mujye mumusobanurira neza impamvu yabyo.

Jya utega amatwi umwana wawe ; Niba waramenyereje umwana wawe kumutega amatwi, ukamuganiriza, bizakorohera kumwumvisha impamvu ibyo yifuza byose atariko abibona.

Ntukibuke kuganiriza umwana wawe gusa mu gihe yagezweho n’ibibazo. Tangira ujye umuganiriza ku ngingo zose z’ubuzima harimo n’imikoreshereze y’amafaranga, kwizigamira n’ibindi bizamufasha kwiyakira igihe ibyo akeneye byose atabibonye.

Irinde kumuha ibyo aririra byose ; Niba ufite umwana ujya wikunguza akarakara, akanga kurya, hari n’abarakara cyane bagashwanyaguza ibintu kugirango bahabwe ibyo bifuza, jya umenya ko umuti wabyo atari Ukumuha ibyo aririra ko ahubwo akeneye kwigishwa kugirango ahindure iyo myitwarire.

Ngibyo bimwe mu byagufasha mu gihe ufite umwana uririra ibintu atabibona akivumbura ngo akunde bibone.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *