Dore ibyiza utari uzi byo kumva umuziki.

Amakuru Imyidagaduro Ubuzima

Umuziki ni uruvangitirane rw’amajwi yiganjemo ibicurangisho, ingoma ndetse n’umudiho, umuziki kandi ni kimwe mu bintu ushobora gumva ahantu hatandukanye, aho bawifashisha  mubirori nk’ubukwe, mu nsengero, mu tubyiniro, mu gushyingura, ku maradiyo, iwawe murugo ukawumva ndetse n’ahandi hatandukanye.

Mu mico yose mu bihugu bitandukanye, mu ndimi zose, amoko yose turaririmba, twumva indirimbo ndetse turanazibyina.

Umugabo witwa Plato, akaba umucurabwenge w’umugereki wabayeho kera mu myaka ya za 428 mbere y’ivuka rya Yesu, yavuze ko “Umuziki ni kimwe mu bituma isanzure rigira roho, ibitekerezo bikagira amababa, gutekereza kukaguruka ugatuma ubuzima na buri kimwe kibaho neza”

Dushingiye kubyo uyu mugabo yavuze, tukanareba uko muzika igenda itera imbere n’uko ukoreshwa ahantu hanyuranye, nta kabuza koko umuziki ni kimwe mu bigize ubuzima bwacu bwa buri munsi.

Uyu munsi nk’ikinyamakuru Umurava.com tugiye kubagezaho bimwe mu byiza byo kumva umuziki.

1: Kumva umuziki bigabanya uburibwe: Abahanga bavuga ko umuziki utuma harekurwa umusemburo wa dopamine, ukaba umusemburo utuma wumva uruhutse kandi wishimye cyane muri wowe.

Mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2011, bugakorerwa ku bantu bari bamaze kubagwa mu bitaro, bwagaragaje ko kumva umuziki kuri bo byatumaga nyuma yo kuva mu kinya batumva uburibwe kimwe n’abatawumva.

2: Kumva umuziki bigabanya umujagararo (stress) no kwiheba (Depretion): Mu buzima bwacu bwa buri munsi duhura na byinshi bidutera umujagararo (stress), ibindi bikaduhangayikisha ndetse bikadutera kumva tudatuje.

Mu guhangana na byo ikintu cya mbere wagakoze ni ukumva umuziki utuje ndetse byashoboka ukaba utarimo ibicurangisho cyangwa harimo bicye bishoboka, kugira ngo utwarwe n’amagambo yubatse iyo ndirimbo. Aha si byiza gukoresha indirimbo zirimo ingoma zidunda, ndetse ntabwo ari indirimbo zirebwa, ni izumvwa gusa (audio).

Mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2007 bwagaragaje ko umuziki utuma cortisol igabanya igipimo yari igezeho nuko bigafasha mu kugabanya umujagararo (stress). Si ibyo gusa kuko niba wababaye, warakaye se, no kumva udatuje, umuziki wagufasha kumererwa neza..

3: Kumva umuziki bifasha gukora siporo: Iyo uyikoze uri kumva umuziki muri ecouteur ugera kure kurenza iyo utawumva. Kumva umuziki uri kwiruka bikurinda kunanirwa vuba.

Ubushakashatsi bugaragaza ko kumva umuziki uri muri siporo byongera 15% ku gihe n’ingufu ukoresha iyo utari kuwumva.

4: Kumva umuziki bigufasha kutibagirwa cyane: Umuziki kandi ufasha umuntu kwibuka ibyahise kurenza utawumva. Nk’uko twabibonye mbere bituma umusemburo wa dopamine urekurwa ku bwinshi nuko bigafasha mu kwiga, gutekereza ndetse no kwibuka.

Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo wiga uri kumva akaziki gatuje bigufasha gufata mu mutwe vuba, gusa hano bigusaba kuba ubasha guha agaciro ibyo usoma kurenza ibyo uri kumva.

Ku bantu barwaye indwara ya stroke, ubushakashatsi bwerekana ko iyo bumva umuziki bihitiyemo bifasha ubwonko bwabo kugaruka ku murongo vuba ndetse bakabasha no kuba bakwibuka ibyabaye mbere yuko barwara.

5: Kumva umuziki bifasha gusinzira neza: Niba ujya ugira ikibazo cyo kudasinzira, mbere yo kuryama banza ufate nk’iminota micye wumve umuziki utuje, nuryama uzasinzira neza. Gusa uzirinde kumva imiziki y’ingufu nka rock, Afrobeat na techno kuko yo yatuma ahubwo ubura ibitotsi.

Iyo uri kuwumva bituma ibindi bitekerezo bikuvamo, ukaruhuka kandi ukaryama ufite akanyamuneza nuko bigafatanya kukuzanira ibitotsi.

Nk’uko twabibonye umuziki ni umwe mu miti yakuvura ibintu byinshi kandi bitaguhenze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *