Nyuma yuko Ikipe y’igihugu ya Senegal isezerewe muri 1/8 mu gihe ari yo kipe yaherukaga kwegukana iri rushanwa yatwaye muri 2021, tugiye kubagezaho uko amakipe azahura muri 1/4.
Senegal yiyongera ku bindi bihugu bitandatu byamase gusezererwa mu byatwaye igikombe giheruka kuva muri 2010, ibi byabaye nyuma y’uko Cote D’Ivoire yabasezereraga kuri Penaliti.
Ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire yabonye itike nyuma yo gukina nabi amatsinda, ikazamuka mu makipe ya gatatu yitwaye neza, byaje gutuma yirukana umutoza wahoze ari uwayo, Jean-Louis Gasset, mu irushanwa hagati igasigaranwa na Emerse Fae.
Mu mukino wabanjirije uyu, Ikipe y’Igihugu ya Cap Vert yasezereye iya Mauritania yayitsinze igitego 1-0. Iki ni igitego cyabonetse ku munota 88 kuri penaliti yinjijwe na Ryan Mendes.
Uko amakipe azahura muri 1/4 cy’igikombe cy’Afurika.
Muri 1/4 , Cap Vert izahura n’ikipe izava hagati ya Maroc na Afurika y’Epfo, Cote d’Ivoire igategereza izatsinda ku mukino wa Mali na Burkina Faso.
Imikino yombi iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Mutarama 2024.