Umwembe ni urubuto rukundwa na benshi kandi ruryoha cyane ariko by’umwihariko rw’ingirakamaro cyane ku buzima bw’umuntu ndetse rukaba rugizwe n’ubwoko bw’intungamubiri zirenga 20 zifasha umubiri kumererwa neza cyane.
Iyi ni imimaro y’umwembe ku buzima bwa muntu
- 1. umuntu urya umwembe nibura inshuro imwe ku munsi ntashobora kwibasirwa na kanseri zifata imyanya myibarukiro kuko ufite beta-carotene irinda umuntu bene iyo kanseri.
- 2. kurya umwembe kandi birinda umuntu gusaza kubera zeaxanthin na antioxydant bigize umwembe bituma umuntu akomeza kugaragara nk’ukiri muto ndetse ukagira na vitamin A,ituma uruhu ruhora ruhehereye.
- 3. umwembe kandi ugira vitamin K cyangwa potassium ikomeza amagufwa y’umuntu,ndetse ikagira na fibre byose bigatuma umuntu atibasirwa n’indwara zibasira umutima maze umuntu akagira ubuzima buzira umuze
- 4. ku bantu bagira ibibazo bya constipation ,umwembe ni umuti ukomeye kuri bo kuko ugira fibre n’amazi birinda iyi ndwara.
- 5. Umwembe kandi ufite ubushobozi bwo gufasha amaso kureba neza ndetse no kurinda indwara zibasira amaso kuko ikungahaye kuri vitamin A.
- 6.umwembe nanone ugabanya ibibazo by’ubugumba bishobora kwibasira umuntu kuko ufite icyitwa folate igabanya ibyo bibazo kandi ikagira na vitamin E ifasha ndetse ikayobora inzira z’imyanya myibarukiro
Ng’aka akamaro ushobora kuba utari uzi ku kurya umwembe kandi ari ingirakamaro ku buzima bw’umuntu bwa buri munsi ariko kandi bikaba byiza ku muntu ubasha kurya nibura umwembe umwe ku mumsi.