Dore abantu udakwiriye guha ikizere mubuzima bwawe.

Ubuzima

Muri buno buzima abantu benshi batenguha abandi cyane, ikirenze muribyo usanga inyangamugayo arizo zitenguhwa cyane, niyo mpamvu rero umuntu agomba kumenya uwo aha ikizere ndetse nuwo atagomba kugiha.

Uyu munsi tugiye kubabwira bamwe mu ba bantu udakwiriye guha ikizere cyawe.

1.Umuntu ukunda kugushimagiza cyane

Uyu muntu uzamwitondere kuko ntago aba agamije kugushimagiza koko, ahubwo hari inyungu runaka aba agutezeho kuko ntamuntu ubaho utagira inenge. Rero uwo muntu natabona icyo yashakaga byabindi yakuvugaga neza bizaba bibi cyane.

2.Umuntu uhora uvuga abandi

Uyu muntu nawe ntuzigere umuha ikizere, kuko uko avuga amabanga y’abandi nawe iyo mutandukanye atagira kuba ari wowe ahugiraho.

3.Umuntu ushimishwa n’ibyago cyangwa ikosa rya mugenzi we

Uyu muntu nawe si uwo kwizerwa kuko ejo nawe nukora ikosa cyangwa ibyago bikakuzira ni wowe uzaba utahiwe kunnyegwa ndetse no gushyirwa kukarubanda.

4.Umuntu uhora avuga ikintu, ariko ntarinde ijambo rye

Uyu muntu nawe si uwo kwizerwa na gato kuko isaha n’isaha azakubabaza cyangwa aguteranye n’inshuti.

5.Umuntu utagirira impuhwe abandi

Umuntu ubona atitaye ku bandi ntihagire ikintu kimukora ku mutima ntuzategereze ko ari wowe azagirira impuhwe, uyu nawe ntuzigere umuha ikizere rwose kuko ntacyo yazakumarira.

Ni byiza ko ubanza gushishoze mbere yo guha umuntu ikizere ukabanza ukareba koko niba ari inshuti mizi, naho ubundi uzahora utenguhwa cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *