Cristiano Ronaldo yatawe mubihano nyuma yibyo yakoreye muruhame.

Amakuru Imikino

Nyuma y’uko rutahizamu Cristiano, agaragaje ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame kubera abaririmbaga Messi, yahagaritswe umukino umwe anacibwa akayabo k’amafaranga.

Ibi byabaye ku mukino wa shampiyona wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2024, gishize aho ikipe ye ya Al Nassr yatsinzemo Al Shabab 3-2, Cristiano yatsinzemo igitego cya mbere kuri penaliti.

Abafana baje kuririmba Lionel Messi, umunya-Argentine bahanganye imyaka irenga 10 muri ruhago, bahanganiye n’ibihembo bitandukanye mu mupira w’amaguru.

Cristiano Ronaldo, ubwo baririmbaga Messi, yafashe ikiganza agishyira ku gutwi nk’umuntu urimo utega amatwi ngo yumve neza ibyo barimo kuvuga.

Nyuma yahise amanura akaboko no hafi y’imyanya y’ibanga ye arangije arakazunguza ibintu bifatwa nko gukora ibiteye isoni mu ruhame kandi muri kiriya gihugu ntibabyemera.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Saudi Arabia rikaba ryarahise ritangira iperereza maze basanga ibyo yakoze bidakwiye.

Uyu mukinnyi akaba yahise ahanishwa gusiba umukino umwe ndetse no kwishyura amande angana n’ibihumbi 6300 by’Amapawundi, asaga miliyoni 700 z’amanyarwanda.

Umukino atagombaga gukina ni umukino ikipe ye ejo hashize tariki 29 Gashyantare 2024, yanganyije na Al Hazem.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *