Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ibyari indyo imwe byahindutse agatogo, Umukino wajemo ubukana buhambaye dore ko ubu imbunda ziremereye arizo zirimo gukora akazi no kumvikanisha neza ikitwa intambara kiri kuhabera.
Imirwano ikomeye irimo imbunda ziremereye yafashe indi ntera mu bice bitandukanye byo muri Kivu ya Ruguru muri teritwari ya Masisi na Rutshuru, ibihumbi by’abaturage bari guhunga batazi iyo berekeza, Iyi mirwano yubuye nyuma y’inama rukokoma y’abagaba b’ingabo z’ibihugu byohereje abasirikare gufasha FARDC kurwanya umutwe wa M23, yabereye i Goma.
Ngo basuzumye uko umutekano uhagaze ndetse banashyiraho ingamba nshya zo guhuza ibikorwa n’ubuyobozi bwa FARDC, Hizwe uko ibi bisirikare bya SADC, u Burundi na RD Congo biri gukorana n’imitwe y’inyeshyamba irimo FDLR bahuza imirwano yo ku butaka no mu kirere.
Nyuma y’ibyo biganiro amasasu y’imbunda ziremereye n’izoroshye yumvikanye mu misozi ikikije Sake aho bamwe mu baturage bakuyemo akabo karenge, Iyi mirwano yo ku wa mbere iri kubera kandi i Mabenga n’i Katsiro muri Mweso aho FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bari kohereza ibisasu bya rutura guhera isaa kumi n’imwe z’igitondo.
Amakuru avuga ko ibisasu biremereye bya FARDC birimo kugwa ubutitsa mu rusisiro rwa Kirima mu birometero 17 uvuye i Kibirizi, Ni ibyatumye amagana y’abaturage buzura umuhanda Kibirizi-Nyanzale bahunga imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’abayigabyeho ibitero.
Abatuye ibice bya Muti n’i Kauma, Nyabiteja n’i Lushebere hafi ya Kishishe nabo bavuga ko hazindukiye imirwano ikaze, Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa M23 yatangaje ko bamaganye ibitero bikomeje kwibasira abaturage b’abasivili byakozwe n’ihuriro ry’ingabo za Kinshasa.
Yavuze ko abarimo FDLR, Abacanshuro, inyeshyamba ziswe Wazalendo, Ingabo z’u Burundi n’Ingabo za SADC bari kurasa kuri abo baturage, hakoreshejwe imbunda nini n’ibifaru by’intambara.
Mu butumwa bwo kuri X, Kanyuka yasabye MONUSCO guhagarika gutanga umusanzu mu iyicwa ry’abasivili, asaba amahanga kureka kurebera ihohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu.
Ati “Turasaba amahanga kureka guceceka no kwamagana iri hohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu, ndetse n’ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyoko muntu bikorwa na Bwana Tshisekedi Tshilombo n’ingabo ze.”
Kanyuka yavuze ko Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) ryongeye gushimangira icyemezo cyo kurengera abaturage b’abasivili.