Chris Eazy yatezwe agatego aragasimbuka kubye na Pascaline.

Amakuru Imyidagaduro Urukundo

Umuhanzi uri mu bagezweho cyane Chriss Eazy yashize amanga yemera ibijyanye n’urukundo rwe na Umuhoza Pascaline yari amaze iminsi yihakana ndetse anemeza ko hari impano yamugeneye nziza.

Ibi Chris Eazy yabivugiye mu kiganiro yagiranye na MULINDAHABI Irene ku muyoboro we wa MIE kuri Youtube, Avuga ko yamugeneye impano ku munsi we w’amavuko wabaye kuri uyu wa gatatu tariki 28 Werurwe 2024 mu birori yakorewe.

Chris Eazy yasabye imbabazi abamushinje gusuzugura itangazamakuru Umuhanzi Chriss Eazy yasobanuye uko byagenze kugira ngo yisange indirimbo ze zitemerewe gukinwa kuri Radio imwe yo mu karere ka Huye, Ibi byaje nyuma y’igitaramo uyu muhanzi yaririmbyemo cyabereye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, tariki 17 Gashyantare 2024.

Nyuma y’iki gitaramo inkuru zaje zivuga ko mu karere ka Huye, uyu musore ugezweho mu ndirimbo zitandukanye yafungiwe umuriro n’amazi, kuko indirimbo ze zitazongera gukinwa nyuma yo gusuzugura abanyamakuru bo muri aka karere.

Iyi nkuru yavugaga ko Chriss Eazy yagaragaje agasuzuguro gakomeye ubwo yasabwaga kuba yaganira n’itangazamakuru nyuma yo kuva ku rubyiniro, ariko we akabaca amazi nk’aho ntacyo bavuze imbere ye. Mu kiganiro Eazy yagiranye n’umunyamakuru Murindahabi Irene, yavuze ko we mu by’ukuri nta bundi bugome cyangwa agasuzuguro yabikoranye.

Uyu musore yavuze ko yavuye ku rubyiniro akakirwa n’uwo muntu wavugaga ko ari umunyamakuru nyamara atamuzi, nta n’ikimuranga ko akora uwo mwuga, niko guhita Chriss Eazy amubwira ko agiye kuri hoteli akaba araza guhamagara undi munyamakuru wo muri aka gace we basanzwe baziranye, bakamusanga kuri hoteli bakaganira.

Gusa ibi Chriss Eazy avuga ko bitakozwe, kuko bagezeyo telephone yabazimanye, ndetse akaburana n’uwo wundi yari kubwira bakazana, bityo birangira bidakunze ko ikiganiro umunyamakuru yifuzaga gikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *