Ibintu by’ingenzi wamenya kuri Fossette, imico iranga abazifite ndetse n’inkomoko yazo.

Fossette twavuga ko ari nk’ akarango k’ ubwiza bukurura imbaga nyamwinshi ku bagafite, benshi batangaje ko turiya twobo tuza ku matama akenshi iyo umuntu asetse, ngo ni ikimenyetso Imana iba yarashyize kuri abo bantu cyerekana ko ari abanyamahirwe ibihe byose. Abantu bangana na 20% ni bo babarurwa by’ abafite utu twobo tuza ku matama iyo […]

Continue Reading

U Rwanda rwatangije ikigo cyigisha indege

Ku wa 14 Gashyantare, u Rwanda rwatangije ikigo cy’indashyikirwa mu bijyanye n’indege (CEAS) kigamije kongerera ubushobozi abaturage no guha imbaraga abakozi mu nganda z’indege mu karere ndetse no hanze yacyo. Uyu mushinga w’imyaka itanu uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Banki Nyafurika itsura amajyambere ku ishoramari rifite agaciro ka miliyoni 26.6 z’amadolari (hafi miliyari 34.1 […]

Continue Reading

Ibyihariye wamenya ku nkweto yuzuye ibirango bya satani yakozwe n’uruganda rwa Nike, ikagurwa na Lil NAS X.

Hirya no hino kwisi inkuru zabantu bakoresha imbaraga zumwijima zigenda zigarukwaho nyamara abatuye isi bakaba ubwa yamvugo iti bafite amaso ariko ntibabona,bafite amatwi ariko ntiyumva. Ibyamamare byinshi byagiye byerura ko bikorera satani bishize amanga babicishije mu bihangano byabo ndetse n’imyambarire yabo twavuaga nka Kanye West aho yaririmbye Ati “Nagurishije ubugingo bwanjye kuri sekibi, ndabizi ko […]

Continue Reading

Ubutwari : CHENO Yibutsa Abanyarwanda ko bemerewe gutanga kandidatire y’uwo babona waba Intwari agashyirwa mu mubare w’Abandi.

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), ruvuga ko hari abantu bakoze ibikorwa by’ubutwari bataramenyekana ngo bagirwe Intwari, cyangwa bambikwe impeta z’ishimwe, rugasaba uwaba abazi kubatangaho kandidatire. Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi muri CHENO, Rwaka Nicolas, avuga ko umukozi wabaye indashyikirwa mu rwego runaka ashobora kuba afite ibigwi byamugeza ku rwego rw’Igihugu, akabishimirwa nk’intwari cyangwa agahabwa […]

Continue Reading

Perezida Tshisekedi ni muntu ki? Dore byinshi wamenya kuri uyu mugabo.

Amazina ye nyayo ni Félix Antoine Tshisekedi Tshilomboku yavutse ku ya 13 Kamena 1963 ni umunyapolitiki wo muri Kongo wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuva ku ya 24 Mutarama 2019. Ni umuyobozi w’ubumwe bwa demokarasi n’iterambere ry’imibereho (UDPS), ishyaka rya kera kandi rikomeye muri DRC. Kuri uwo mwanya wo kuyobora iryo shyaka […]

Continue Reading

Wari uziko ikinyobwa cya Coke Pepsi cyongera ubunini bwa kimwe mu bice by’imyanya y’ibaga y’Umugabo.

Ubushakashatsi bwerekanye ko kunywa soda yo mu bwoko bwa Coke na Coke Pepsi bishobora kongera uuzima bw’umusemburo wa estosterone Ndetse n’ubunini bw’igice cy’imyanya y’ibanga y’umugabo kizwi nk’Amabya. Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu buzima bw’imyororokere bo muri kaminuza yo mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Minzu mu Bushinwa bukanasohoka mu kinyamakuru kivuga ku bumenyi  cyitwa Acta Endocrinol, bugamije kwigisha […]

Continue Reading

Nkuko Koreya Yepfo ibitangaza ngo ibona umukobwa wa Kim Jong Un ariwe uzamusimbura.

Umukobwa wa w’umuyobozi w’ikirenga Kim Jong Un wa Korea ya Ruguru, wagiye amuherekeza mu kugerageza ibisasu bya misile no mu karasisi ka gisirikare, niwe “bishoboka cyane” ko azamusimbura nk’uko ikigo cy’ubutasi bwa Korea y’Epfo kibivuga. Ni ubwa mbere ikigo National Intelligence Service (NIS) cyemeje ko Kim Ju Ae yaba ari we uzasimbura se. Gusa NIS […]

Continue Reading

Sobanukirwa iby’iki gihugu gifite gereza imwe kandi ifungirwamo abantu babiri gusa.

Biratangaje kumva ko hari igihugu kibaho mu mudendezo wavuga nka Paradizo ku buryo usanga nta magereza afunga abanyabyaha aba ahari, n’ihari ugasanga ibura abayijyamo nk’uko mu gihugu cya San Marino gereza ibura abayijyamo ugasanga imfungwa ari imwe cyangwa ebyiri. Muri gereza zose zo ku isi hari abantu barenga miliyoni 11 bazifungiyemo, nk’uko bigaragara muri raporo […]

Continue Reading

Kuki urubyiruko rwahindutse rutakimeze nk’urwa kera?

Uzi akaga gaterwa n’abakiri bato n’urubyiruko rw’iyi minsi? Abajeunes, abaniga, abakoboyi, abajama batekereza ko isi ari iyabo kandi ko bazi byinshi kuturusha ndetse twese baturuta. Ni iki waza ubabwira se? Icyakora ubanza batibeshya, ab’ubu bakiri bato bazi ubwenge cyane, bafite imbaraga, barakorera ku muvuduko ariko ubanza ukabije. Niba uri mukuru, ushobora kuba ujya wumva cyangwa […]

Continue Reading

Dore ibihugu bifite amategeko akakaye, Aho kwambara ibara ry’umuhondo no kwizihiza St Valantin ari icyaha.

Isi yuzuyemo amategeko menshi afasha abayituye kubaho neza no kwirinda ibyahungabanya umutekano n’umudendezo w’abandi cyangwa se ibidukikije. Hari ibihugu bimwe bibamo amategeko yihariye bitewe n’umuco wabo cyangwa se ikindi cyihariye cyatumye itegeko runaka rishyirwaho. Kwambara imyenda y’umuhondo muri Malaisie, kubyinira mu kabyiniro nyuma ya saa sita z’ijoro mu Buyapani cyangwa kwambara imyenda y’amakoboyi ‘Jeans’ muri […]

Continue Reading