Paul Kagame umukandida wa RPF Inkotanyi yavuze ko abashaka kugirira nabi u Rwanda ataribo mana.

Paul Kagame, umukandida w’Umuryango wa RPF Inkotanyi, yavuze ko urebye mu mateka abanyarwanda banyuzemo n’aho bageze, ntawashidikanya kuvuga ko hari impinduka zakozwe zigaragaza, kandi ko ntawe ukwiye guterwa ubwoba n’abasebya u Rwanda ndetse n’abagambirira kurugirira nabi. Ibi yabivuze ejo hashize tariki 22 kamena mw’ ijambo yavugiye mu gikorwa cyo gutangiza gahunda yo kwamamaza umukandida wa […]

Continue Reading

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ashyira mu myanya abayobozi bashya.

Umukuru w’igihugu Paul Kagame, yakoze impinduka muri Guverinoma ashyira abayobozi bashya mu myanya barimo Ambasaderi Nduhungirehe Olivier wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane. Ibi byabaye mw’ijoro ryakeye tariki 12 kamena 2024, aho hashyirwagaho abayobozi bashya mu myanya ya Guverinoma. Ambasaderi Oliver Nduhugirehe yasimbuye Dr Vincent Biruta wagizwe Minisitiri w’Umutekano mu gihugu. Mu bandi umukuru w’igihugu yahaye […]

Continue Reading

Platini P yashyikirije abagore ba Jay Polly inkunga ya Miliyoni 13,5 Frw, baherewe mu gitaramo cye. {Amafoto}

Kuri uyu wa 30 Mata 2024 nibwo Platini yegereye abagore ba Jay Polly abashyikiriza amafaranga amaze iminsi akusanya mu nkunga bemerewe mu gitaramo cye giherutse kubera muri Camp Kigali ku wa 30 Werurwe 2024. Muri miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda zemewe, abagore ba Jay Polly bateranyije ayo bamaze guhabwa yose yabaye miliyoni 13,5Frw, Aba bagore […]

Continue Reading

Perezida Kagame Paul yashyizeho Inama y’Ubujurire ku mpunzi.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yashyizeho Inama y’ubujurire ku mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi mu gihugu, mu gihe batayemerewe ku nshuro ya mbere. Uru ni urwego ubuzima gatozi, ubwigenge n’ubwisanzure mu miyoborere no mu micungire y’abakozi n’umutungo. Rwatangajwe mu Iteka rya Perezida N° 051/01 ryo ku wa 19/04/2024 rigenga Inama y’Ubujurire ku mpunzi n’abasaba sitati […]

Continue Reading

NEC yasabye Abanyarwanda kubahiriza amategeko agenga amatora.

Mu gihe abanyarwanda barimo kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), irasaba ko amategeko n’amabwiriza bigenga amatora byarushaho kubahirizwa. NEC yavuze ko bagomba kwitwararika ibitemewe nko kwamamaza abakandida kuko igihe cyabyo kitaragera. Ibi NEC yabisabye mu gihe guhera tariki 15 Mata 2024, abifuza kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika no mu Badepite, […]

Continue Reading

Perezida wa Isiraheli nawe yageze mu Rwanda mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi

Ku cyumweru, tariki ya 7 Mata, Perezida Isaac Hergoz wa Isiraheli, yageze mu Rwanda yitabira umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu masaha ya mu gitondo kugira ngo yifatanye n’abandi banyacyubahiro mu gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Gisozi, aho […]

Continue Reading

Kwibuka30: Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya Abiy Ahmed yageze mu Rwanda mu rwego rwo kwibuka Jenoside

Ku wa gatandatu, tariki ya 6 Mata, Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya, Abiy Ahmed yageze i Kigali, mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, Kwibuka biteganijwe kuba guhera Kucyumweru tariki ya 7 Mata. Ahmed yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu masaha ya mu gitondo yo ku […]

Continue Reading

Kwibuka30: UNESCO yemeje inzibutso enye za Jenoside zongewe ku rutonde rw’umurage w’isi

Ku wa gatanu, tariki ya 5 Mata, UNESCO yashyikirije ibyemezo by’urwibutso rwa Jenoside mu Rwanda mu mwaka ushize byongewe ku rutonde rw’umurage w’isi. Inzibutso ni hamwe mu hantu ha nyuma ho kuruhukira KU bahohotewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abantu barenga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu. Izi mpamyabumenyi zatanzwe n’umuyobozi mukuru wa UNESCO, […]

Continue Reading

Nyabihu : Mugabarigira Eric wayoboraga umudugudu wa Jari yishwe akaswe ubugabo bwe..

Mu karere ka Nyabihu, Umudugudu wa Jari, Akagari ka Nyarutembe byo mu murenge wa Rugera haravugwa inkuru y’umuyobozi wishwe urupfu rubi akaswe ubugabo bwe n’abantu bataramenyekana. Uyu muyobozi witwa Mugabarigira Eric wayoboraga umudugudu wa Jari mu Kagari ka Nyarutembe, Umurenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu yishwe akaswe ubugabo mu gitondo cyo kuri uyu wa […]

Continue Reading

NESA yatangaje igihe abanyeshuri bazagira mu biruhuko.

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye bamaze kumenyeshwa ingengabihe yabo ya gahunda yo kwerekeza mu biruhuko by’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2024. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje gahunda y’uko abanyeshuri bazataha bajya mu biruhuko by’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2023/2024, hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo ya Minisiteri y’Uburezi. NESA yasohoye amatangazo ajyanye […]

Continue Reading