Perezida wa Kenya William Ruto ntiyumva ukuntu ubucamanza bushaka kuburizamo ibikorwa bifitiye abaturage akamaro.

Ubuyobozi bw’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya, ntibucana uwaka na Perezida William Ruto nyuma y’aho atangaje ko arikubangamirwa n’ubucamanza kandi akeneye gukora ibikorwa bifitiye abaturage akamaro. Tariki ya 2 Ukuboza 2023 nibwo Perezida William Ruto, yatangaje ko hari ibyemezo by’inkiko bitinza gahunda ze zo guteza imbere igihugu zirimo kubaka ibikorwaremezo, ubwisungane mu kwivuza n’iyo gushakira Abanya-kenya bose […]

Continue Reading

Islael yagaragaje imigambi mishya ifite kuri Gaza, Nyuma y’Intambara.

Minisitiri w’ingabo muri Isiraheli, Yoav Gallant, yagaragaje ibyifuzo bishya by’imiyoborere y’ahazaza kuri Gaza, Mu gihe intambara hagati ya Isiraheli na Hamas izaba irangiye. Yohav Gallant yavuze ko ku butaka bwa Gaza hazabaho ubutegetsi bwa Palesitine budashira, Yongeyeho ko Hamas itazongera kuyobora Gaza ukundi kandi ko Isiraheli izakomeza kugenzura umutekano muri w’ako gace rusange. Ni mu […]

Continue Reading

Ibyihishe inyuma y’imikoranire y’ingabo z’u Burundi, FARDC na FDLR byashyizwe hanze.

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, zagaragaje imikoranire idashidikanywaho y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’Ingabo z’u Burundi mu ntambara imaze iminsi mu burasirazuba bwa Congo, ndetse inavuga umubare w’ingabo ziriyo, n’uko zagezeyo. Iyi raporo yashyizwe hanze n’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, bigaragara ko yagiye hanze tariki 30 Ukuboza 2023, ariko ikaba yashyizwe ku rubuga kuri uyu […]

Continue Reading

RDF n’ingabo za Pakisitani mu nzira zo gushimangira ubufatanye.

Ku wa gatatu, tariki ya 3 Mutarama, Umuyobozi mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF) akaba n’Umugaba mukuru w’ingabo, Gen Mubarakh Muganga yakiriwe na Gen Sahir Shamshad Mirza, Umuyobozi mukuru w’ingabo z’igihugu cya Pakisitani ku cyicaro gikuru cy’abakozi i Islamabad. Gen Mubarakh na Minisitiri Jalil Abbas, Ambasade ya Pakistan mu Rwanda yatangaje ko ibiganiro bagiranye byibanze ku […]

Continue Reading

Iran : Abaturage bagera kuri 103 nibo bahitanwe n’ibisasu byaturikiye hafi y’imva ya General Qasem Soleimani.

Nk’uko ibitangazamakuru bya leta ya Irani bibitangaza ngo byibuze abantu bagera kuri 103 nibbo bemejwe ko bahitanywe n’ibisasu bibiri byaturikirijwe hafi y’imva ya jenerali wa Irani Qasem Soleimani ku isabukuru y’imyaka ine yishwe na Amerika. Umunyamakuru wa Leta ya Irib yavuze ko abandi bantu benshi bataratangarizwa imibare bakomeretse cyane, Ubwo ibyo bisasu byibasiraga abakoraga umutambagiro […]

Continue Reading

DR Congo: Abashaka gukura Felix Tshisekedi ku butegetsi bagaragaje ko umugambi wabo ugikomeje.

AFC ni ihuriro rivuga ko rigamije guhindura ibintu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rikaba ritanemera ko perezida Felix Tshisekedi yatsinze amatora, ryamaze gushyiraho umuhuzabikorwa wahoze mu nzego z’ubuyobozi bwa Congo (Corneille Nangaa). Corneille Nangaa wahoze ayobora Komisiyo y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, niwe muhuzabikorwa wa AFC (Alliance Fleuve Congo), Iri huriro kandi […]

Continue Reading

Mu mboni : Saleh al-Arouri wishwe yari muntu ki? Ese ni iki gikomeye, kitezwe gukurikiraho nyuma y’urupfu rwe.

Saleh al-Arouri wahitankwe n’ingabo za Islael, yari umwe mu bantu bakomeye cyane mu nzego n’ubuyobozi bwa Hamas, umuntu ukomeye kandi mu nzego za politiki ndetse n’ingabo muri rusange. Uyu mugabo w’imyaka 57 yari umuyobozi wungirije w’ibiro bya politiki bya Hamas, kandi yafashaga byinshi mu gushing abandi barwanyi bashya muri uwo umutwe w’ingabo nka Brigade ya […]

Continue Reading

Mu mboni : Bitangiye guhindura Isura, Umuyobozi wungirije wa Hamas, Saleh al-Arouri yiciwe i Beirut

Ibyari byitezwe ko Islael yahagarika intambara byahinyujwe ku rwego rwo hejuru, Ubwoba n’igishyika bikomeje kuba byinshi ko intambara ya hagati ya Hamas n’ingabo za Islael ishobora kuza mu isura nshya 2024. Aya makuru yatangajwe n’Igisirikare cya Israël ku mugioroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Mutarama 2023, Mi itangazo ryavugaga ko Ingabo za […]

Continue Reading

Ingabo z’U Rwanda zibukije Felix Tshisekedi ko zidakangika.

Ingabo z’ U Rwanda zahaye ubutumwa bukomeye Perezida wa Congo nyuma Perezida Tshisekedi atangaje amagambo yatangaje akanatera ubwoba benshi kuwa 18 Ukuboza 2023. Ibi bitangajwe nyuma yuko Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi Tshilombo, mu minsi ishize ubwo yari ku kibuga cyitiriwe Sainte Therese i Kinshasa tariki 18 Ukuboza 2023, yiyamamariza kuyobora igihugu muri manda ya […]

Continue Reading

Perezida w’u Burundi Evaliste Ndayishimiye yaciye amarenga yo kongera gufunga imipaka ibahuza n’u Rwanda.

Nyuma y’iminsi itari myinshi humvikana umwuka utari mwiza hagati y’u Burundi n’u Rwanda, Evaliste Ndayishimiye Perezida w’u Burundi, yaciye amarenga yo kongera gufunga imipaka ibahuza n’u Rwanda. Perezida Evariste Ndayishimiye mw’ijambo rye risoza umwaka wa 2023, yagejeje ku Barundi,  yashiNJIJE u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya leta y’u Burundi. Aya magambo yatangajwe nyuma y’igitero […]

Continue Reading