Dore ibihugu bifite amategeko akakaye, Aho kwambara ibara ry’umuhondo no kwizihiza St Valantin ari icyaha.

Isi yuzuyemo amategeko menshi afasha abayituye kubaho neza no kwirinda ibyahungabanya umutekano n’umudendezo w’abandi cyangwa se ibidukikije. Hari ibihugu bimwe bibamo amategeko yihariye bitewe n’umuco wabo cyangwa se ikindi cyihariye cyatumye itegeko runaka rishyirwaho. Kwambara imyenda y’umuhondo muri Malaisie, kubyinira mu kabyiniro nyuma ya saa sita z’ijoro mu Buyapani cyangwa kwambara imyenda y’amakoboyi ‘Jeans’ muri […]

Continue Reading

Umuvugizi wa Reta y’u Rwanda Alain Mukurarinda yahumurije Abarundi bari mu Rwanda ko umutekano wabo ari wose.

U Rwanda n’u Burundi ni ibihugu bisa nkaho ari bimwe, n’ibihugu bisangiye byinshi, ari ururimi, umuco mbese bihana inka n’abageni. Burya ibihe ntibihora ari byiza, igihe kiragera bigahinduka cyane ko muri politike buri wese aba aharanira inyungu ze, rimwe na rimwe ugasanga ibibazo byabayobozi biragenda bikangiriza abaturage, bikaba ubwa wamugani ngo aho imbogo zirwaniye ibyatsi […]

Continue Reading

Ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro zatangiye kuva muri DR Congo.

Ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), bazwi ku izina rya MONUSCO, batangiye kuva muri iki gihugu, nk’uko byatangajwe na Christophe Lutundula, minisitiri w’intebe wungirije wa DRC akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Uku kuva kwa MONUSCO muri DR Congo bizaba mu byiciro bitatu, guhera ku kuvana burundu ibice bya […]

Continue Reading

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ifatirwamo imyanzuro itandukanye hamenyekanye igihe izabera.

Inama ya 19 y’Igihugu y’Umushyikirano byemejwe ko izaba tariki 23 na 24 Mutarama 2024, hazareberwa hamwe aho u Rwanda rugeze mu iterambere, ubumwe no guteza imbere urubyiruko by’umwihariko. Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iba buri mwaka, ni urubuga Abanyarwanda baganiriramo iterambere ry’Igihugu n’abayobozi bakabazwa inshingano zabo. Muri uyu mwaka wa 2024, Inama y’Igihugu y’Umushyikirano izasuzuma aho Igihugu […]

Continue Reading

Ibyo wamenya kuri minisitiri w’intebe mushya w’Ubufaransa werura ubwe ko ari “Umutinganyi”

Kuri iki cyumweru, Ubufaransa bwabaye igihugu gikomeye ku isi gifite umukuru w’ubutegetsi w’umutinganyi mu mateka y’isi. Nubwo bimeze gutyo, Abafaransa ntacyo bashaka kubivugaho. Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byatangaje ko Gabriel Attal ari minisitiri w’intebe ukiri muto ubayeho muri icyo gihugu; afite imyaka 34, urebye ninkuko byagenze kuri Perezida Emmanuel Macron kuko bivugwa ko ari we […]

Continue Reading

Ngizi Gereza nziza ku isi, zirusha ubwiza Hotel nyinshi.

Imiryango itegamiye kuri Leta yavuze ko amagereza yo muri iki gihe atera abagororwa kwiheba, harimo no gufungirwa ahantu bitoroshye kubona ibyo kurya bihagije ndetse hamwe na hamwe ugasanga bigoranye ko umuntu ufunzwe abona urumuri, ibyo iyi miryango ivuga ko ari bibi byagiza ikiremwamuntu. Rama Ramanathan, umuvugizi w’abaturage barwanya imibereho mibi mu magereza, yavugiye ku rubuga […]

Continue Reading

U Rwanda na Tanzania basinye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’amata.

Ibihugu by’u Rwanda na Tanzania, byasinye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’amata. Ku munsi w’ejo tariki 12 Mutarama 2024, nibwo aya masezerano yashyiriweho umukono, byabereye muri Zanzibar. Aya masezerano yashyizweho umukono Gen (Rtd) James Kabarebe, umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ndetse na Abdallah Hamis Ulega, Minisitiri […]

Continue Reading

Amerika yananiwe gukurikirana miliyari imwe y’amadolari y’inkunga ya gisirikare kuri Ukraine

Minisiteri y’Ingabo ntiyigeze ibika neza ibisasu bifite agaciro karenga miliyari imwe y’amadolari, murizo ntwaro harimo misile zirasa ibitugu, indorerwamo zo kureba nijoro, indege zitagira abadereva n’ibindi bikoresho byoroshye Amerika yahaye Ukraine mu kurwanya Uburusiya. Ibyavuye mu bushakashatsi, bitera kwibaza ku bushobozi Amerika ifite bwo kureba niba intwaro zayo zitibwe cyangwa niba ibyatangajwe bitari byitezwe ko […]

Continue Reading

Bivugwa ko ubucuruzi hagati y’Ubushinwa n’Uburusiya bwiyongereye kuva intambara muri Ukraine yatangira

Ubucuruzi hagati y’Ubushinwa n’Uburusiya mu 2023 byavuzwe ko bwiyongereye nk’uko imibare yashyizwe ahagaragara uyu munsi na Beijing, mu gihe ubucuruzi n’Amerika bwagabanutse bwa mbere mu myaka 4, mu gihe amakimbirane yo mu karere na politiki akomeje kwiyongera. Bivugwa ko ubucuruzi hagati y’Ubushinwa n’Uburusiya bugera kuri miliyari zisaga 240 z’amadolari, nk’uko imibare y’ishami ry’imisoro ibivuga, yarenze […]

Continue Reading

Byinshi wamenya kuri Pasiteri ushinjwa kugira uruhare mu iyicwa rya Perezida wa Haiti.

Amayobera aracyari yose ajyanye n’iyicwa rya perezida wa Haiti, Jovenel Moïse, yarushijeho kwiyongera ubwo abapolisi bo muri Hayiti bataga muri yombi umupasitori w’ivugabutumwa ukomoka uba muri Amerika, amushyira hagati y’umugambi mubi urimo ubwicanyi bwatangaje Abanyahayiti ndetse n’indorerezi mpuzamahanga. Polisi ivuga ko Christian Emmanuel Sanon, wavukiye muri Hayiti, ufite imyaka 62 y’amavuko, umaze imyaka isaga makumyabiri […]

Continue Reading