Guverinoma y’u Rwanda yahakanye ibyo kwakira Abanya-Palestine bava muri Gaza.

Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje amakuru yavugwaga ko u Rwanda ruri mu biganiro na Israel, mu bijyanye no kwakira Abanye-Palestine bazimurwa muri Gaza kubera ibibazo by’umutekano mucye uri muri ako gace. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Mutarama 2024, ikinyamakuru Middle East Eye, cyari cyatangaje ko igihugu cy’u Rwanda na Tchad bari mu biganiro na […]

Continue Reading

Perezida Kagame yakiriye Gen Mohamed Hamdan Dagalo, uyobora umutwe wa RSF wo muri Sudani bagirana ibiganiro.

Amakuru aturuka muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda avuga ko Jenerali yahuye na Perezida Kagame kuri uyu wa 5 Mutarama 2024 i Kigali. Umuyobozi wa RSF, uri mu ruzinduko mu karere k’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, yasobanuriye Perezida Kagame ibijyanye na politiki n’umutekano muri Sudani ndetse na gahunda z’amahoro zikomerejeyo. Perezida Paul Kagame yemeye inkunga […]

Continue Reading

California : Umuhungu w’imyaka 14 yivuganye ababyeyi be akoresheje intwaro nyinshi anakomeretsa mushiki we.

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wa California, Umwana w’umuhungu ukiri muto yivuganye ababyeyi be akoresheje intwaro ndetse anakomeretsa umuvukanyi we w’Umukobwa. Ibi byabereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wa Californiya, Aho Polisi ivuga ko umuhungu w’imyaka 14 muri Californiya ngo yakoresheje ‘intwaro nyinshi’ mu kwica ababyeyi, gukomeretsa mushiki we […]

Continue Reading

Perezida wa Kenya William Ruto ntiyumva ukuntu ubucamanza bushaka kuburizamo ibikorwa bifitiye abaturage akamaro.

Ubuyobozi bw’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya, ntibucana uwaka na Perezida William Ruto nyuma y’aho atangaje ko arikubangamirwa n’ubucamanza kandi akeneye gukora ibikorwa bifitiye abaturage akamaro. Tariki ya 2 Ukuboza 2023 nibwo Perezida William Ruto, yatangaje ko hari ibyemezo by’inkiko bitinza gahunda ze zo guteza imbere igihugu zirimo kubaka ibikorwaremezo, ubwisungane mu kwivuza n’iyo gushakira Abanya-kenya bose […]

Continue Reading

Islael yagaragaje imigambi mishya ifite kuri Gaza, Nyuma y’Intambara.

Minisitiri w’ingabo muri Isiraheli, Yoav Gallant, yagaragaje ibyifuzo bishya by’imiyoborere y’ahazaza kuri Gaza, Mu gihe intambara hagati ya Isiraheli na Hamas izaba irangiye. Yohav Gallant yavuze ko ku butaka bwa Gaza hazabaho ubutegetsi bwa Palesitine budashira, Yongeyeho ko Hamas itazongera kuyobora Gaza ukundi kandi ko Isiraheli izakomeza kugenzura umutekano muri w’ako gace rusange. Ni mu […]

Continue Reading

Ibyihishe inyuma y’imikoranire y’ingabo z’u Burundi, FARDC na FDLR byashyizwe hanze.

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, zagaragaje imikoranire idashidikanywaho y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’Ingabo z’u Burundi mu ntambara imaze iminsi mu burasirazuba bwa Congo, ndetse inavuga umubare w’ingabo ziriyo, n’uko zagezeyo. Iyi raporo yashyizwe hanze n’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, bigaragara ko yagiye hanze tariki 30 Ukuboza 2023, ariko ikaba yashyizwe ku rubuga kuri uyu […]

Continue Reading

Selana Gomez yahishuye ko ashobora kuba agiye gusimbuza umuziki gukina filime.

Selena Gomez yagaragaje ko yaba agiye guhagarika ibijyanye na muzika yakoraga akaba yakomereza mu mwuga wo gukina Firime ndetse ko nta gihindutse yabitangira nyuma yo gusohora alubumu imwe yumv ko asigaranye. Umuhanzikazi Selena Marie Gomez w’Umunya Amerikakazi Wamamaye cyane nka Selena Gomez mu muziki ndetse no mu mwuga wo gukina Firime yatangaje ko ashobora kuba […]

Continue Reading

Japan : Urugamba rwo gushakisha abarokotse umutingito, ruracyajya mbere mu gihe ibindi bikorwa byinshi byafunzwe mu masaha 72.

Inkeragutabara zo mu Buyapani zirimo zifite urugamba rukomeye rwo gushakisha hasi hejuru abaturage baba baburiwe irengero mu mutingito wibasiye iki guhugu kuwa mbere tariki ya 1 Mutarama 2024, Mu gihe n’ibikorwa bimwe na bimwe byabaye bifunzwe kugirango habanze gukorwa uwo murimo w’ubutabazi. Amakuru atangazwa na minisiteri y’ubuzima mu Buyapani avuga ko nibura abantu basaga 77 […]

Continue Reading

Iran : Abaturage bagera kuri 103 nibo bahitanwe n’ibisasu byaturikiye hafi y’imva ya General Qasem Soleimani.

Nk’uko ibitangazamakuru bya leta ya Irani bibitangaza ngo byibuze abantu bagera kuri 103 nibbo bemejwe ko bahitanywe n’ibisasu bibiri byaturikirijwe hafi y’imva ya jenerali wa Irani Qasem Soleimani ku isabukuru y’imyaka ine yishwe na Amerika. Umunyamakuru wa Leta ya Irib yavuze ko abandi bantu benshi bataratangarizwa imibare bakomeretse cyane, Ubwo ibyo bisasu byibasiraga abakoraga umutambagiro […]

Continue Reading

DR Congo: Abashaka gukura Felix Tshisekedi ku butegetsi bagaragaje ko umugambi wabo ugikomeje.

AFC ni ihuriro rivuga ko rigamije guhindura ibintu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rikaba ritanemera ko perezida Felix Tshisekedi yatsinze amatora, ryamaze gushyiraho umuhuzabikorwa wahoze mu nzego z’ubuyobozi bwa Congo (Corneille Nangaa). Corneille Nangaa wahoze ayobora Komisiyo y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, niwe muhuzabikorwa wa AFC (Alliance Fleuve Congo), Iri huriro kandi […]

Continue Reading