Akamanzi Clare wahoze ari umuyobozi mukuru wa RDB yagizwe umuyobozi wa NBA Africa.

Akamanzi Clare wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yagizwe Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa. Akamanzi Clare, Yahawe izi nshingano nyuma y’uko muri Nzeri 2023, yavuye ku mwanya yari afite muri (RDB). NBA Africa ni ikigo cya Shampiyona ya Amerika muri Basketball, gifite inshingano zo kuzamura impano muri uyu mukino ku Mugabane wa Afurika. […]

Continue Reading

Isaha yo gukemura ibibazo mu buryo bwa dipolomasi yararangiye rwose, Hagezweho guhanahana umuriro, Benny Gantz yaburiye Hezbollah.

Isiraheli- Gaza Minisitiri wa Isiraheli Yihanangirije Hezbollah, ayibutsa ko baza kuyicanaho umuriro mu gihe cyose ikomeje ibitero byayo cyane ko isaha yo gucyemura ibibazo mu nzira ya Diporomasi yarangiye. Minisitiri wa Isiraheli yihanangirije abarwanyi ba Hezbollah ko ingabo za Isiraheli zizagira uruhare mu kuyivana ku mupaka na Libani mu gihe cyose ishatse gukomeza ibitero byayo. […]

Continue Reading

NESA yashyize hanze ingengabihe nshya y’ingendo z’uko abanyeshuri bagomba gusubira ku mashuri.

NESA yashyize hanze ingengabihe nshya y’ingendo z’uko abanyeshuri bagomba gusubira ku mashuri yabo gusubukura amasomo y’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2023/24. Nyuma yuko sisiteme y’uburezi ihindutse mu ngengabihe yayo, Ubu abanyeshuri barasubira ku mashuri yabo gusubukura amasomo y’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’Amashuri 2023/24 mu gihe cyakabaye Ari igihembwe cya mbere nkuko byabarwaga Ingengabihe nshya yashyizwe […]

Continue Reading

Umutoza Wade Mohamed niwe ufite amahirwe yo gukomeza gutoza Rayon Sports, nyuma yuko bakomeje gutinda gushaka umutoza mukuru.

Umutoza Wade niwe ufite amahirwe yo gukomeza gutoza ikipe ya Rayon Sports, nyuma yuko bakomeje gutinda gushaka umutoza mukuru, imikino yose ya shampiyona isigaye izatozwa n’umutoza watangiye ari uwungirije, Mohamed Wade ukomoka muri Mauritania kubera ikibazo cy’amikoro. Iyi kipe ya Rayon Sports yatangiye shampiyona ya 2023-24, itozwa n’Umunya-Tunisia, Yamen Zelfani baje gutandukana tariki ya 8 […]

Continue Reading

Rutahizamu wa APR FC Nshuti Innocent ashobora gusohoka mu muryango wiyi kipe.

Nshuti Innocent rutahizamu wa APR FC,  ashobora kuzerekeza muri Tunisia mu ikipe ya AS Marsa, bivugwa ko iyi kipe itozwa na Ben Moussa wahoze atoza APR FC, yifuza uyu mukinnyi ko yayikinira amezi 6 akaba yabona guhabwa amasezerano y’igihe kirekire. Nshuti Innocent usigaye ari rutahizamu wa kabiri w’ikipe y’Ingabi z’Igihugu APR FC, nyuma ya rutuhizamu […]

Continue Reading

Muri DR Congo imyigaragambyo yo kwamagana ibyavuye mu matora yakamejeje.

Abaturage bo muri Congo bashyigikiye abakandida batishimiye ibiri kuva mu matora y’Umukuru w’Igihugu, batangiye kwigaragambya babyamagana, aho bamwe badatinya kuvuga ko barambiwe kwibira amajwi Perezida Felix Tshisekedi. Iyi myigaragambyo yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, nyuma y’amasaha macye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itangaje ko abaribwigaragabye bitari bubagwe amahoro. Peter […]

Continue Reading

Hamuritswe Igishushanyo gikozwe mu muringa cyakorewe Shakira, Mu mujyi yavukiyemo wa Barranquilla.

Mu mujyi wa Barranquilla hamuritswe ku mugaragaro Igishusho gikozwe mu muringa cy’umuhanzi Shakira wo muri Kolombiya gihagarariye icyubahiro ahabwa n’abenegihugu be. Iki gishushanyo cyakorewe uyu muhanzi w’umunyabigwi gikozwe mu muringa ndetse kikaba gifite uburebure bwa 6.5m (21.3ft) ishusho y’uyu muhanzi iriho imwerekana azunguza ikibuno ku rubyiniro ndetse ikaba yaranagaragaye cyane muri videwo ye izwi cyane […]

Continue Reading

Cristiano Ronaldo kizigenza muri ruhago y’Isi yanditse andi mateka.

Cristiano Ronaldo rurangiranwa muri ruhago y’Isi, ukunze guca uduhigo dutandukanye, yongeye guca agahigo, aho yabaye umukinnyi ugiye kurangiza umwaka ayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi. Uyu mukinnyi ufite inkomoko mu gihugu cya Portugal, usigaye akina muri Arabia Saudite mu ikipe ya Al Nasrr, yujuje ibitego 53 muri uyu mwaka wa 2023. Ibi bitego yubyujuje mu […]

Continue Reading

Ruti Joel yahishuye ko amashusho y’indirimbo Buravan yasize akoranye na Ish Kevin agiye gushyirwa hanze.

Umuhanzi ukunzwe cyane mu njyana Gakondo ivanze n’izigezweho Ruti Joël yatangaje ko hari amashusho y’indirimbo ya Yvan Buravan na Ish Kevin agiye gusohoka abakunzi ba Buravan bakongera kumubona mu gihangano yakoze bwa nyuma mbere yo kwitaba Imana. Ni igitaramo yanatuye umubyeyi we cyabereye muri Intare Arena I Rusororo, Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukuboza […]

Continue Reading

Yunamiye Yvan Buravan, Ibihe by’ingenzi byaranze igitaramo cya Ruti Joel wujuje Intare Arena bwa mbere {Amafoto}

Umuhanzi ukunzwe cyane mu njyana Gakondo ivanze n’izigezweho Ruti Joël yanditse amateka muri Intare Arena mu gitaramo cye yahayemo icyubahiro mugenzi we witahiye Yvan. Ni igitaramo yanatuye umubyeyi we cyabereye muri Intare Arena I Rusororo, Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukuboza 2023, Kitabirwa n’abarenga ibihumbi bibiri barimo abakunzi be, Inshuti ze ndetse n’Imiryango. Igitaramo […]

Continue Reading