Indirimbo za Bob Marley, Drake,Tylor Swifot, Shaggy, Sean Paul ntizizongera kuboneka kuri TikTok.

Umuziki wa Bob Marley ugiye gukurwa muri TikTok ni mu gihe Universal Music yiteguye kuvana indirimbo zayo ku rubuga rwa ByteDance nyuma yo guhagarika amasezerano yo kujya bishyura igihe hakoreshejwe indirimbo zabo. Kuvana indirimbo za Universal Music kuri uru rubuga bizagira ingaruka ku bafana kubera ko hari indirimbo z’abahanzi bakunda nazo zitazongera kuboneka kuri uru […]

Continue Reading

Rwanda FDA yatangaje ko ntabinini birimo virusi yica biri mu gihugu.

Rwanda FDA, Ikigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda cyatangaje ko amakuru arimo gukwirakwizwa ko hari ibinini bya Paracetamol byanditseho P500 birimo virusi yitwa ‘Machupo’ yica, atari ibyanyabyo. Rwanda FDA yanavuze ko nta n’ubwoko bw’iyi miti buri ku isoko ry’u Rwanda. Ibinini bivugwa ko birimo umuti wica, ariko nta biri ku isoko ry’u Rwanda FDA […]

Continue Reading

Afurika y’Epfo na Isiraheli bikomeje gufatana mu majosi, bipfa kutavuga rumwe ku mpfu zo muri Gaza.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika yepfo yatangaje ko ku wa gatatu, Isiraheli yirengagije icyemezo cy’urukiko rukuru rw’umuryango w’abibumbye yica abandi baturage babarirwa mu magana mu minsi mike i Gaza, akomeza avuga ko igihugu cye cyabajije impamvu icyemezo cyo guta muri yombi Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu bitagarutsweho mu rubanza Afurika y’Epfo yatanze mu rukiko […]

Continue Reading

Uko inzozi za Fred Gisa Rwigema zagezweho nubwo atakiriho.

Menya uko inzozi z’intwari Fred Gisa Rwigema zagezweho nubwo yitabye Imana, abazi Rwigema basobanura ko mu gihe yari muri Uganda, yagaragazaga icyifuzo cyo gutaha mu Rwanda, ariko wenyine ntiyari kubyishoboza mu gihe iki gihugu cyayoborwaga n’ubutegetsi butifuzaga ko hari impunzi zataha mu gihugu cyazo. Politiki yo guheza impunzi ni yo yatumye mu mwaka w’ 1986, […]

Continue Reading

Ukraine yariye karungu iteguza Uburusiya umuriro igiye kuyicanaho binyuze mu gitero simusiga.

Nyuma y’igihe kitari gito ingabo z’U Burusiya zigaba ibitero bikomeye ku butaka bwa Ukraine mu byiciro birenze kimwe, Ukraine yariye karungu iteguza U Burusiya ko igiye kubuzira mu gitero gishobora kuzaba icy’amateka mu myaka yose. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Mutarama 2024, Nibwo Umuyobozi Ushinzwe Ubutasi bwa Ukraine, Kirill Budanov […]

Continue Reading

Nyuma y’amezi make Manishimwe Djabel asinyiye ikipe yo muri Algeria yamaze kwirukanwa.

Ikipe yo muri Algeria yitwa USM Khenchela yamaze gutangaza ko yatandukanye n’abakinnyi 3 barimo n’umunyarwanda Manishimwe Djabel wari umaze igihe gito ayikinira. Ibi bibaye nyuma y’amezi 4 gusa uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu asinyiye iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Algeria. Djabel yinjiye muri USM Khenchela mu mpera z’ukwezi […]

Continue Reading

Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi watangije igikorwa gishya cya gisirikare mu nyanja Itukura

Hagati muri Gashyantare, ibihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi bigiye gutangiza ubutumwa bw’amato mu nyanja itukura, bugamije kurinda amato ibitero by’abarwanyi ba Houthi bo muri Yemeni. Intara zigenzurwa na Houthi muri Yemeni zahindutse ahantu h’imyivumbagatanyo yo mu nyanja, ibitero byibasira amato bigaragara ko bifitanye isano na Isiraheli. Aba Houthi bavuga ko bifatanije n’Abanyapalestine mu gihe […]

Continue Reading

Ubutwari : CHENO Yibutsa Abanyarwanda ko bemerewe gutanga kandidatire y’uwo babona waba Intwari agashyirwa mu mubare w’Abandi.

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), ruvuga ko hari abantu bakoze ibikorwa by’ubutwari bataramenyekana ngo bagirwe Intwari, cyangwa bambikwe impeta z’ishimwe, rugasaba uwaba abazi kubatangaho kandidatire. Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi muri CHENO, Rwaka Nicolas, avuga ko umukozi wabaye indashyikirwa mu rwego runaka ashobora kuba afite ibigwi byamugeza ku rwego rw’Igihugu, akabishimirwa nk’intwari cyangwa agahabwa […]

Continue Reading

Umugabo washakishwaga akekwaho kwica umukunzi we umurambo akawuta ku kibuga cy’indege cya Boston, Yafatiwe muri Kenya.

Ku wa kabiri, polisi yo muri Kenya yatangaje ko umugabo ushakishwa kubera kwica umukunzi we agasiga umurambo we muri parikingi ku kibuga cy’indege cya Boston mbere yo guhaguruka yerekeza muri Kenya. Umuyobozi w’iperereza ku byaha, Mohammed Amin yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Kevin Kangethe w’imyaka 40 yafatiwe mu kabyiniro ka nijoro nyuma yo gutanga amakuru. Amin […]

Continue Reading

Perezida Paul Kagame yageze i Washington DC aho yitabiriye ibikorwa byo gusengera Amerika n’ihuriro rya Rwanda Day.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bageze i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahazabera Rwanda Day. Uretse kuba bitabiriye umunsi wahariwe u Rwanda uzwi nka ‘Rwanda Day’, uteganyijwe ku itariki 2 kugeza kuri 3 Gashyantare 2024, bazitabira n’amasengesho yo gusengera Amerika azwi nka ’National Prayer Breakfast’. […]

Continue Reading