Amarushanwa yo kwibuka abazize Jenoside yashyizwe muri kamena uyu mwaka.

Ishyirahamwe ry’Umukino w’amaboko, Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje ko irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muw’ 1994, riteganyijwe kuva tariki 1-2 Kamena muri uyu mwaka. FRVB ni rimwe mu mashyirahamwe ya siporo mu Rwanda yashegeshwe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwanda. Mu bakinnyi, abatoza, abafana n’abayobozi hose […]

Continue Reading

Kicukiro mu murenge wa Gahanga habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30.

Mu mujyi wa Kigali, akarere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gahanga, ejo tariki 10 mata 2024, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muw’ 1994. Icyi gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Antoine Cardinal Kambanda, ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Uwase Patricie. […]

Continue Reading

Ubutumwa Kiliziya Gatolika yageneye Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30.

Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo yatambukije ubutumwa kiliziya Gatulika yageneye Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwo kubaha ikiremwa muntu no gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda. Ubu butumwa bwateguwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, butambutswa na Musenyeri Mwumvaneza Anaclet wa Diyosezi ya Nyundo. […]

Continue Reading

“Ibanga ryacu nk’ Abanyarwanda ni ugufatanya, Ntiwakora byose wenyine, ugomba gukorana n’abandi” Perezida Paul Kagame.

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rukora ibishoboka bihereye mu gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu. Ati: “Dukora ibyo dushoboye, ibishoboka ariko ntitubikora twenyine tugerageza kubikorana n’ibindi bihugu, ibihugu duturanye n’ibindi. Hari ibyo dushyira imbere, ni byo dushingaho agati. Icya mbere ni ugukemura iby’imbere mu gihugu bifitanye isano n’amateka yacu ndetse naho duherereye, tugakora ibyo […]

Continue Reading

Rayon Sports yabimburiye andi makipe kwibuka. {Amafoto}

Mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa kabiri tariki ya 9 Mata ikipe ya Rayon Sports FC yateguye igikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakinnyi bayo bazize jenoside. Umuryango wa Rayon Sports watangaje ko iki gikorwa kizabera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ruherereye mu karere ka Kicukiro, […]

Continue Reading

Kibuka30 : I Musanze bihanangirijwe kurema amatsinda asenya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Abaturage bo mu Karere ka Musanze bibukijwe ko Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atari umwanya wo kurema amatsinda asenya Ubumwe bw’Abanyarwanda, ahubwo ko ari igihe cyo gukomeza guharanira kwiyubaka, birinda ko amateka mabi yahekuye u Rwanda atazagaruka. Byagarutsweho kuri uyu wa 7 Mata 2024, ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku […]

Continue Reading

Ikipe ya Bayern Munich yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka kuncuro ya 30.

Ejo hashize ku cyumweru tariki 07 Mata 2024, mu Rwanda hatangiye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ikipe ya Bayern Munich nayo ikaba yarifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka. Mu butumwa iyi kipe yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo zirimo X, yahoze ari Twitter bugaragaza ko yifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe byo […]

Continue Reading

Kwibuka30 : Ubuhamya buteye agahinda bwa Kayitesi Annick Jozan wiciwe umubyeyi agategekwa gukoropa amaraso ye.

KAYITESI Annick Jozan umwe mu barokotse Jenoside yakorewe yavutse ubuhamya bwe buteye agahinda nyuma yo kwicirwa umubyeyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994. Annick Kayitesi Jozan w’imyaka 44 yatangaje ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, abajenosideri bagiye kwica abo mu rugo rw’iwabo bica mama we, amara hafi umunsi wose akoropa amaraso […]

Continue Reading

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere, mu gutangiza icyumweru cyo Kwibuka30.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki 7 Mata 2024, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi hatangirijwe icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame nibo batangije icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe […]

Continue Reading

Kwibuka30: Imihango yo kwibuka ku nshuro ya 30 yatangirijwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali {Amafoto}

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki 7 Mata 2024, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi hatangirijwe icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuri iki Cyumweru tariki 07 Mata 2024, Amabendera yose ari ku butaka bw’u Rwanda yaba ay’u Rwanda ndetse n’agaragaza imiryango […]

Continue Reading