Bwa bwato baroshywe mu Kiyaga cya Kivu mu ntambara ya mbere y’Isi bwabonetse.

Amakuru Amateka Utuntu n'Utundi

Nyuma gutangaza inkuru ivuga ko hari igikorwa cyo gushakisha ubwato bwaroshywe mu Kiyaga cya Kivu, mu Ntambara ya mbere y’Isi cyarimo gikorwa ku bufatanye bw’u Rwanda n’u Budage kuri ubu cyamaze gusozwa kigenze neza.

Kugeza ubu amakuru ahari avuga ko iki gikorwa cyagenze neza ndetse intego yari igamijwe ikaba yamaze kugerwaho kuko ubwo bwato bwamaze kuboneka, Nubwo bwose hatigeze hatangazwa agace nyirizina ububwato  bwabonetsemo ariko ngo amakuru abwerekeyeho yose azatangazwa nyuma yo kubwerekana.

Nyuma y’akazi katoroshye ko gushakisha ubu bwato, Amakuru yatanzwe n’umuntu umwe mu bari mu gikorwa cyo kubushakisha, yemeje ko ubwato bamaze kububona hasigaye kubumurikira abantu ndetse bakishimira intsinzi yo kugera ku ntego yo kuba ubu bwato bubonetse nyuma y’ako kazi katoroshye ko kubushakisha.

Mbere y’uko ingabo z’Abadage ziva mu Rwanda muri Gicurasi 1916, zabanje guhisha ubwo bwato kugira ngo budafatwa n’ingabo z’Abababiligi bari bahanganye, zikabukoresha, Igikorwa cyo gushakisha ubu bwato kiyobowe na Michael Nieden, wigeze kuba umuyobozi wa Jumelage ya Renani-Palatina.

Intambara ya mbere y’Isi yamaze imyaka ine, ni uguhera mu 1914 kugeza mu 1918 Mu Rwanda, iyo ntambara yamaze imyaka ibiri kuko yatangiye mu 1914 irangira mu 1916. Muri icyo gihe ingabo z’u Budage zari mu Rwanda zarwanaga n’iz’u Bubiligi zari muri Congo Mbiligi, ubu yitwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri iyo ntambara Abadage ntibarwanaga bonyine kuko ku busabe bwabo, Umwami Yuhi IV Musinga yari yarabahaye ingabo zibafasha kurwana zitwaga ‘Indugaruga’, Muri iyo ntambara, Abadage bakoresheje ubwato bwitwaga ‘Bodelschwingh’.

N’ubwo ubwato bwa Bodelschwingh bwatumye ingabo z’Abadage zirusha imbaraga iz’Ababirigi mu kiyaga cya Kivu, nyuma zaje gutsindwa zirahunga, Inyandiko nke zivuga kuri ubwo bwato, zivuga ko Abadage baburoshye hafi y’inkengero z’ikiyaga cya Kivu ahitwa mu Musaho.

Mu bantu bakuze bagiye babazwa amakuru kuri ubu bwato, bavugako amateka y’uruhererekane nyemvugo (Oral accounts) babajijwe n’Inteko y’Umuco, na bo bemeza ko ubwo bwato bwaroshywe mu kigobe cya Musaho koko, ariko ahitwa mu Rwintare.

Mu Rwintare ubu ni mu mudugudu wa Kagugu, Akagari ka Suri, Umurenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *