Burna Boy yamaze guhigika Diamond Platnmuz ku gahigo ko kurebwa cyane kuri Youtube.

Amakuru Imyidagaduro

Umuhanzi w’igihangange muri Nigeria ndetse no muri Afurika muri rusange Burna Boy ukunze kwiyita “The Giant of Africa” yongeye kwandika andi mateka mu bahanzi bo muri Afurika yo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara.

Aya mateka Burna Boy yubatse ni ukuba umuhanzi wa mbere ukurikirwa cyane ku rubuga rwa Youtube umwanya wari uyobowe n’Umunya Tanzania Diamond Platnmuz uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri Afurika n’iburayi.

Kugeza ubu Damini Ogulu wamamaye cyane nka Burna Boy yahigitse uwitwa Diamond Platnumz mu kurebwa cyane kuri Youtube Digital Platform n’akayabo ka miriyari 2.52 zimaze kureba amashusho y’indirimbo ye kuri Youtube channel ye.

Burna Boy kuri ubu ni we muhanzi wo muri Afurika ufite imibare myinshi y’abarebye amashusho yasangije abantu kuri YouTube, aho ageze kuri miliyari 2.52, Mu gihe Diamond Platnumz wo muri Tanzania we amaze kurebwa n’abasaga miliyari 2.371.

Umuhanzi uza ku mwanya wa gatatu kuri uru rutonde rw’abahanzi bayoboye abandi mu kurebwa cyane kuri Youtube ni Wizkid nawe wo Nigeria wigeze kukanyuzaho cyane nko mu myaka ka 7 ishize umaze kurebwa inshuro miliyari 1.833 .

Fally Ipupa, Umuhanzi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ’RDC ukunzwe cyane mu njyana ya Rumba y’iwabo we amaze kurebwe na miliyari 1.611, Davido arebwa inshuro miliyari 1.501 naho Rema nawe wo muri Nigeria arebwa inshuro miliyari 1.425.

Muri rusange ni ishema ku muziki wa Nigeria kuko nibura Abahanzi umunani mu icumi barebwe cyane ni ari abo muri Nigeria, Diamond Platnumz wabaciye mu rihumye wo muri Tanzania nawe ubu bamaze kuba bamucaho biharira uru rutonde.

Turebye mu bandi bahanzi bo muri Afurika bamaze kurebwa cyane kuri Youtube barimo C.kay wo muri Nigeria umaze kurebwa na miliyari 1.303, Itsinda rya P.square rimaze kurebwa na miliyari 1.149 naho Teckno nawe wigeze kugacishaho mu gihe kimwe na Wizkid nguma bakaza gusa n’ababuriwe irengero yarebwe n’abasaga miliyari 1.017.

Tubabwire ko nubwo tubabwiye uru rutonde rw’uko aba bahanzi bagiye barushanwa kurebwa cyane kuri Youtube ari urutonde rushobora guhinduka mu gihe gito cyane nyuma y’iyi nkuru bityo tukaba tuzabagezaho urundi rutonde mu zindi nkuru zacu.

REBA HANO INDIRIMBO YA BURNA BOY YISE ” CITY BOYS”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *