Bruce Melodie yongeye kwibasira The Ben.

Amakuru Imyidagaduro

Umuhamzi Bruce Melodie yongeye gukora mujisho The Ben, atangaza ko yemeranya n’abavuga ko ari kubyina avamo mu ruhando rwa muzika.

Si ubwambere Bruce Melodie yumvikana anenga mu ruhame The Ben, aho amuvuga nk’umuhanzi badahanganiye intebe y’umuhanzi ukomeye, kandi akamugaragaza nk’umuhanzi udashoboye, ukwiriye kumubisa mu rugendo rw’umuziki.

Umuhanzi The Ben ntiyigeze na rimwe yumvikana mu itangazamakuru avuga nabi Bruce Melodie, ahubwo amusobanura nk’umuhanzi ukomeye u Rwanda rufite kandi ukwiriye gushyigikirwa.

Mu kiganiro yagiriye ku rubuga rwa Instagram, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 8 Gashyantare 2024, Bruce Melodie yongeye kwataka The Ben, atangaza ko bahuriye muri Rwanda Day amuramutsa mu buryo bwamuteye kwibaza byinshi.

Bruce Melodie yavuze ko ubwo yari yitabiriye ihuriro rya Rwanda Day yabereye i Washington, D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, tariki 2 na 3 Gashyantare 2024, yahuye na The Ben bahuriye mu rwambariro barahoberana.

Yavuze ko The Ben yamuhobeye cyane ntiyamurekura, aratungurwa. Ati “Nahuriye na The Ben muri ‘Back Stage’ ahita anyambira, ariko nkajya numva ntabwo ari kundekura. Ndavuga nti ko unkanda mwa yarasetse aratembagara.”

Muri iki kiganiro uwitwa Dumba, yahise avuga ko n’ubwo The Ben afite indirimbo ‘Ni Forever’ ikunzwe muri iki gihe ariko ‘yarazimye’. Ni ibintu yavugaga ko ahamya n’umutima we, kuko ntaho yibeshye.

Bruce Melodie yakomoje kubyari bivuzee na Dumba, avuga ko nta kintu n’ubundi yari amwitezeho. Ati “Nagende n’ubundi nta tuzi yamvomeraga.”

Yabaye nk’uwigarura, avuga ko ‘umuhanzi ushobora gukora indirimbo igakundwa n’izindi yayikora’. Ati “Nonese izo yakoze wari wazimuhaye wowe?”

Bruce yavuze ko muri iki gihe yibagiwe indirimbo z’abandi bahanzi, ku buryo atakoroherwa no kuririmba indirimbo ‘Ni Forever’ ya The Ben. Yahatirijwe na Kasuku ndetse na Dumba kubaririmbira indirimbo imwe ya The Ben, arabahakanora burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *