Bruce Melodie yasubije mugenzi we The Ben uherutse kumusaba imbabazi.

Amakuru Imyidagaduro

Bruce Melodie, yasubije The Ben uherutse kumusaba imbabazi ku bw’indirimbo bashatse gukorana bikarangira itabayeho, amwibutsa ko akwiye gushyira imbaraga mu kazi bityo ntabe yaterwa ishema no kuvuga ko yahaye umwanya imikino mbere y’akazi.

Ni ubutumwa uyu muhanzi yatambukije abinyujije ku mbuga nkoranyambaga za 1:55 Media, sosiyete imufasha mu bijyanye n’umuziki akora.

Bruce Melodie yagize ati “Rimwe na rimwe hari igihe mvuga ibintu byabaye abantu bakagira ngo ndabeshya, biriya bintu yavuze ntabwo yabeshye 70%, The Ben yantumyeho abantu be,

Rimwe na rimwe nawe aranyivugishiriza, buriya rero sinjya mbiha agaciro cyane cyane nk’umuntu mukuru, ntabwo muruta ariko sintekereza ko imikino burya iza mbere y’akazi.”

Uyu muhanzi yavuze ko nubwo atigeze avuga ko The Ben ari umunebwe, yavuze ko ibyo yakoze icyo gihe abibona ko atari umukozi ubishyiramo imbaraga.

Ati “Njye sinaterwa ishema no kuvuga ngo narakinnye hari kuba akazi, abyumve neza burya akazi karabanza, iyo umuntu adakora burya ntanahembwa kandi burya gukena biva ku kuntu umuntu yitwaje umwanya afite n’ukuntu awukoresha, ndakwemera mukuru wanjye ndanakubaha ariko jya ukora uve mu mikino.”

Ni amagambo yumvikana nk’asubiza ibyo The Ben yari aherutse gutangaza yisegura kuri Bruce Melodie bateguye gukorana indirimbo bikarangira itabayeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *