Bitunguranye ku myaka 102 Pastor Ezra Mpyisi yitabye Imana.

Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Pastor Ezra Mpyisi wari wigeze kubikwa ko yitabye Imana ari ibinyoma, Yitabye Imana kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Mutarama 2024 ku myaka 101 yose.

Uyu musaza wakunzwe n’abatari bacye ahanini kubera urwenya rwamuranze kuva cyera hose ndetse n’amagambo y’ubwenge, Yitabye Imana azize uburwayi ndetse akaba yarakoze umurimo w’Imana kuva cyera ku myaka ye mito ari umushumba.

Nkuko byemejwe n’inshuti ye ya hafi ndetse n’umuryango, Ngo Pastor Ezra Mpyisi yashizemo umwuka ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2024,

Pasiteri Mpyisi yari mu Banyarwanda babitse amateka ahambaye yo hambere ku Ngoma z’Abami dore ko yabanye cyane n’umuryango w’Umwami Rudahigwa, akaba n’Umujyanama wa Kigeli V Ndahindurwa watanze mu mpera za 2016.

Uyu musaza yakundaga kuvuga ko ari ‘Umunyarwanda wuzuye utari ikibyarirano, Yabaye ku Ngoma ya Cyami ndetse yabonesheje amaso Repubulika zose uko zakurikiranye mu Rwanda kugeza magingo aya. Rudahigwa amaze gutanga, Mpyisi yakomeje kugira inama Umwami Kigeli V Ndahindurwa wamusimbuye kugeza mu 1960, ubwo yahezwaga ishyanga n’Ababiligi, ku busabe bw’Ishyaka Parmehutu.

Mpyisi yigeze kuvuga ko kwinjira mu Itorero ry’Abadiventisiti ngo yahuye n’umuntu amusaba kuyoboka Imana ariko ajyayo ku gahato. Ati “Badusangaga aho turagiye inka i Rwamwata muri Nyanza, bakadufata ku gahato, bamara kukwandika wasiba kujyayo bagakubita so ibiboko. Nemeye abadiventisiti ndetse barambwiye bati uko tukubwiye ubikore utyo ntukabaze.’’

Ubwa mbere yambara ipantalo hari mu 1947-1948, icyo gihe ngo yagiye kuyidodesha i Bujumbura avuye i Nyanza kuko nta badozi bahabaga, Amwe mu magambo atazibagirana yavuzwe na Pasiteri Ezra Mpyisi Pasiteri Ezra Mpyisi iyo yavugaga, byabaga bigoranye guhisha imbavu ndetse amagambo ye yakunze guhererekanywa cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Inshuro nyinshi yumvikanye abwiriza ahantu hatandukanye ariko abenshi bakitsa ku magambo akoresha abwiriza n’uko abantu bayakira. Mu magambo ye avuga ko mu myaka 60 yabwirizaga insengero zikuzura amafaranga bakayazana, agahabwa intebe ariko kubera ko asigaye avuga ukuri ubu hari aho ahezwa.

Imana Imuhe Iruhuko Ridashira!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *