Bati ni Umunebwe, Agakomeza gutumirwa ahakomeye, Ibanga rya The Ben muri muzika ni irihe?

Amakuru Imyidagaduro Mu mahanga.

Abahanzi bo mu Rwanda The Ben na Li John batumiwe mu gitaramo gikomeye cy’iserukiramuco mpuzamahanga n’abandi bahanzi bakomeye muri Africa kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Li John, The Ben na Diamond Platnumz n’abandi bahanzi batandukanye bo muri Africa bagiye guhurira mu gitaramo kigiye kubera Capital One Arena muri Washington, DC kuva ku munsi wejo tariki ya 23 kugera 26 Gicurasi 2024.

The Ben umaze iminsi atavugwaho rumwe na bose harimo abavuga ko ari umunebwe ndetse bagenzi be nka Bruce Melodie n’abandi bamurenzeho mu gukora cyane yongeye gushimangira ko afite izina rikomeye cyane ko we uko yatinda kose aho atumiwe agerayo akahakora ibitangaza ndetse abakunzi be bakaba benshi cyane kurusha abo bahanzi bandi.

Iki gitaramo kigomba kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Washington DC mu nzu y’imyidagaduro yitwa Capital One Arena, kuwa 23-26 Gicurasi 2024 kizaba kirimo abahanzi bakomeye muri Afrika harimo abo mu gihugu cya Kenya, Uganda, u Rwanda, Somali, Sudan yepfo Tanzania, Ethiopia ndetse n’u Burundi bose batoranijwe.

Aba bahanzi bazataramira abantu barimo Diamond Platnmuz wo muri Tanzania, The Ben wo mu Rwanda, Innoss’B wo muri Congo, Olite Brown wo muri Kenya, Baraka Joshua wo muri Uganda, OC Osilliation wo muri Zambia, Nandy wo muri Tanzania, Li John, Luda, Calvin, Onyx, Fab, Nelson John Frog ndetse n’abandi.

Li John nk’umwe mu bahanzi bato bagiye kujya ku rubyiniro rumwe n’abahanzi bakuru bakomeye barimo Diamond n’abandi yishimiye cyane aya mahirwe agaragaza ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kugaragara muri iri serukiramuco mpuzamahanga ndetse ko azakora iyo bwaga kugirango aserukire neza u Rwanda,

Li John ni umwe mu bahanzi nyarwanda baje mu muziki vuba ariko kandi bagira umuziki uryoheye amatwi ku buryo amaze kurema abafana batari bacye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *