Aruna Madjaliwa, Umurundi ukinira Ikipe ya Rayon Sports hagati mu kibuga yugarira yagaragaye mu myitozo kuri uyu wa kabiri tariki 27 Gashyantare 2024, ni nyuma y’amezi ane yari amaze adakina kubera imvune yateje ubwumvikane bucye hagati ye na Rayon Sports kugeza ubwo ahagarikirwa umushahara.
Ni imyitozo uyu mukinnyi yagaragayemo mu Nzove aho Rayon Sports isanzwe ikorera imyitozo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri. Nk’umukinnyi wari umaze iminsi yaravunitse adakorana n’abandi mu gihe kingana n’amezi hafi atatu, ejo hashize yakoze imyitozo ye ku giti cye irimo kuzenguruka ikibuga yiruka, ndetse nyuma atangira gukora anatera umupira, ibitanga icyizere ko ashobora gutangira gufasha ikipe ya Rayon Sports hagati mu kibuga.
Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, akaba aheruka gukinira Rayon Sports tariki 4 Ugushyingo 2023, ubwo batsindaga Mukura VS 4-1.
Uyu mukinnyi wagize imvune ku mutsi uri hejuru ya gatsinsino yari amaze iminsi ibye bitavugwaho rumwe, aho nyuma yo kuvunika mu kwezi kwa 11 2023, ku munsi wa cumi wegeraga isozwa ry’imikino ibanza ya shampiyona ubundi byitezwe ko azagaruka mu mikino yo kwishyura yatangiye tariki 13 Mutarama 2024.
Umuganga wa Rayon Sports yari yavuze ko imikino yo kwishyura yari kuzatangira yamaze gukira akaza gufasha ikipe ye.
Yagize ati “Mu mikino isigaye ngo imikino ibanza irangire ntabwo twamwitega, ariko kuko tuzabona akaruhuko, imikino yo kwishyura izatangira yarakize.”
Ibi ariko ntabwo ariko byagenze dore ko inshuro nyinshi batekerezaga ko yaba yarakize we yavugaga ko ngo akibabara ndetse abaganga b’Ikipe ya Rayon Sports na bo bagera aho bavuga ko imvune yabaye amayobera kuri bo.
Mu bihe bitandukanye hagiye havugwa byinshi birimo ko uyu musore yashatse kuva mu ikipe ya Rayon Sports yabonye ikipe hanze y’u Rwanda yewe akanabisaba ubuyobozi ariko bukamukurira inzira ku murima.
Kuri ubu rero Aruna Moussa Madjaliwa yagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports nyuma y’amezi hafi ane atagaragara mu ikipe.
Aruna Moussa Madjaliwa yaguzwe na Rayon Sports mu mwaka wa 2023, ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri azarangira mu mpeshyi ya 2025.