APR FC yisanze mw’ihurizo rikomeye, nyuna yo kuva muri Zanzibar.

Amakuru Imikino

Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC igiye kumara ukwezi muri shampiyona n’igikombe cy’Amahoro idafite rutahizamu wa yo Victor Mbaoma wagiriye imvune muri Zanzibar.

Rutahizamu Victor Mbaoma uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya 2023-24, aho igeze ku munsi wa 16, yagiriye imvune mu mukino APR FC yatsinzemo Yanga 3-1 wa 1/4 cya Mapinduzi Cup, muri Zanzibar.

Abantu bakomeje gucyeka ko ari imvune yoroshye, ariko ntabwo uyu mukinnyi ntago yaraye agaragaye ku mukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro APR FC yaraye itsinzemo AS Kigali 1-0.

Umutoza mukuru wa APR FC, Thierry Froger yavuze ko agendeye kuri raporo abaganga bamuhaye, uyu rutahizamu batamufite mu gihe cy’ukwezi kuri imbere.

Ati “Mfitiye icyizere abaganga, uyu munsi bambwiye ko agifite ukwezi hanze. Ni irushanwa niko bigenda umuntu atakarizamo byinshi, twatakaje Apam, dutakaje Victor.”

Ni icyuho gikomeye kuri APR FC ndetse n’umutoza Thierry Froger kubera ko uyu mutoza yagaragaje ko na rutahizamu afite w’umusimbura wa Mbaoma, Mbonyumwami Taiba atamwizeye, ahubwo ahitamo kuhakinisha Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman usanzwe ukina mu kibuga hagati.

Dore imikino Victor Mboama, ashobora kutazagaragaramo, harimo uwa Police FC uzaba mu mpera z’iki cyumweru, uwa Etincelles FC, uwa Musanze FC ndetse nuwa Sunrise.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *