APR FC yaguye miswi na Simba SC mu mikino yo guhatanira Mapinduzi cup.

Amakuru Imikino

APR FC, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda yaguye miswi na Simba SC y’ubusa ku busa izamuka muri 1/4 ari iya 3 mu itsinda, mu mikino y-o guhatanira igikombe cya Mapinduzi iri kubera muri Zanzibar.

Uyu mukino wabaye mw’ijoro ryakeye wari umukino usoza itsinda B mu irushanwa rya Mapinduzi Cup. Simba SC na APR FC zose zagiye kuwukina zaramaze kubona itike ya 1/8, wabonaga impande zombi abatoza bakoze impinduka nyinshi mu bakinnyi babanje mu kibuga.

Ku ruhande rwa APR FC, Thierry Froger yari yicaje abakinnyi nka Mbaoma, Pitchou, Clement bari bamufashije mu mikino iheruka, naho ikipe ya Simba SC yari yicaje abakinnyi nka Phiri, Onana, Chemalone, Baleke na Miquissone.

Igice cya mbere cy’umukino ikipe ya APR FC yagerageje gusatira ndetse igenda ibona amahirwe nk’umupira Christian yahinduye imbere y’izamu ariko Shiboub yashyiraho umutwe ukanyura hanze gato yaryo.

Umukinnyi wa APR FC, Ishimwe Christian yagerageje kwinjira mubwugarizi bwa Simba SC ariko ateye mu izamu, umunyezamu Abel aWUKURAMO.

Mu gice cya mbere cy’umukino, amahirwe Simba SC yabonye ni ayo mu minota y’inyongera ahorutahizamu Saido yateye koruneri bashyiraho umutwe, umunyezamu Pavelh Ndzila wa APR FC awukuramo, nuko kuruhuka ari 0-0.

Bacyinjira mu gice cya kabiri cy’umukino, Simba SC ikora impinduka izanamo Onana, Baleke na Miquissone. Ku munota wa 56, abakinnyi ba APR FC bakinanye neza maze Ruboneka Bosco aha umupira mwiza Taiba ariko ateye mu izamu umunyezamu awukuramo.

Ikipe ya APR FC nayo yaje gukora impinduka za mbere ku munota wa 66, aho Karegeya Elie na Kwitonda Alain Bacca binjijwe mu kibuga havamo Shiboub na Sanda Soulei uri mu igeragezwa. Ni nako kandi Taiba na Gilbert baje kuva mu kibuga hinjiramo Victor Mbaoma na Abdourame Alioum.

APR FC yakinaga ubona ishaka igitego nko ku munota wa 77, aho Kategeya Elie yateye koruneri maze Bindjeme ashyiraho ikirenge ariko unyura hanze gato y’izamu. Simba SC abakinnyi barimo Jose Luis Miquissone, Baleke bagerageje ariko umunyezamu Pavelh Ndzila ababera ibamba, maze umukino urangiye ari ubusa ku busa (0-0).

Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yazamutse ari iya 3 mu itsinda B, muri 1/4 izahura na Yanga yabaye iya mbere mu itsinda C.

Naho mw’itsinda A muri 1/4 hazamutse Azam FC na Mlandege, itsinda B hazamuka Simba SC, Singida na APR FC ni mu gihe mu itsinda C hazamutse Yanga, KVZ FC na Jamhuri SC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *