APR FC ishobora kuzana ba rutahizamu babiri bo muri Zambia.

Amakuru Imikino

Biravugwa ko kuri ubu ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC ihanze amaso abakinnyi babiri bakomoka muri Zambia, barimo Abraham Siankombo na Ricky Banda.

Iyi kipe ikaba ifite gahunda yo kuzana aba bakinnyi mu rwego rwo gukomeza kongera amaraso mashya muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Umunyamakuru w’inararibonye muri ruhago Nyafurika Micky Jr ukomoka muri Ghana, akaba azwiho cyane kumenya amakuru menshi y’abakinnyi bahinduranya amakipe niwe watangaje aya makuru.

Mu makuru yatangaje yavuze ko bisa n’ibyarangiye, uyu mwaka w’imikino nurangira APR FC izasinyisha umukinnyi ukina nka rutahizamu muri Zesco United w’imyaka 26, Abraham Siankombo.

Uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Zambia nta gihundutse akaba azaza mw’ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC.

Iyi kipe kandi ngo ku rutonde rw’abakinnyi yifuza hariho na rutahizamu wa Red Arrows ukinira ikipe y’igihugu ya Zambia mu batarengeje imyaka 23, witwa Ricky Banda.

Ubwo APR FC yegukanaga igikombe cya shampiyona ya 2023-24, Chairman wayo, Col Richard Karasira yavuze ko APR FC yageze ku isoko ndetse ko hari na bamwe ibiganiro bigeze kure, yizeza abakunzi bayo ko bagiye kubaka ikipe ikomeye birenze uko byari bimeze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *