Amerika yagwatiriye indege ya Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro.

Amakuru Mu mahanga. Politiki

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko tariki 2 Nzeri 2024, bafatiriye indege ya Perezida Nicolas Maduro wa Venezuela, kubera ko hari ibihano bimwe yari yafatiwe na Amerika akabirengaho, ndetse ko n’iyo ndege yaguzwe mu buryo butubahirije amategeko.

Mu itangazo ryasohowe na Merrick Carland yagize ati, “Minisiteri y’Ubutabera yafatiriye indege dufata ko yaguzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuri Miliyoni 13 z’Amadolari y’Amerika, hifashishijwe sosiyete yayiguze, isohoka muri Amerika rwihishwa, kugira ngo ijye gukoreshwa na Perezida Nicolas Maduro”.

Muri iryo tangazo rya Minisiteri y’ubutabera ya Amerika, byasobanuwe ko iyo ndege yo mu bwoko bwa ‘Falcon 900EX de Dassault’ yafatiwe muri Repubulika y’Abadominikani, ihita yoherezwa muri Leta ya Florida mu Majyepfo y’u Burasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru CNN cyo muri Amerika, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Repubulika y’Abadominikani Roberto Alvarez, yemeje ko mu kwezi kwa Gicurasi 2023, Ibiro by’Umushinjacyaha mukuru w’icyo gihugu, byahawe icyemezo cy’urukiko kimusaba kuzafatira iyo ndege.

Igihugu cya Venezuela cyo cyatangaje ko icyo gikorwa cyo gufatira indege ya Perezida Nicolas Maduro, ari nk’ubunyeshyamba cyangwa se gufatira ikintu hagamijwe ibindi byaha nk’uko byemejwe na Minisitri w’Ububanyi n’Amahanga wa Venezuela mu itangazo yasohoye.

Yagize ati, “Venezuela yongeye kwamagana imbere y’umuryango mpuzamahanga abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu bikorwa byayo bifatwa nk’ibyaha byisubiramo, ndetse bifatwa nk’ubunyeshyamba, aho bafatiriye binyuranyije n’amategeko indege ikoreshwa na Perezida wa Repubulika”.

Ikinyamakuru L’Epress cyatangaje ko mu 2019, ku butegetsi bwa Donald Trump, ari bwo hasohotse iteka ribuza umuntu wese wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugira gahunda zijyanye n’ubucuruzi izo ari zo zose yakorana n’umuntu uwo ari we wese, ugira aho ahurira na Guverinoma ya Venezuela cyangwa ukora mu izina ryayo mu buryo buziguye cyangwa se butaziguye.

Iyo ndege yafashwe nyuma y’iperereza ryakozwe mu mpera za 2022, no mu ntangiriro za 2023, rikozwe n’inzego z’ubutasi z’Amerika ryerekana ko abantu bafite aho bahurira na Perezida Maduro bifashishije ikigo cyo mu birwa bya Caraïbes kugira ngo bagure iyi ndege mu majyepfo ya Leta ya Florida, yamara kugurwa ikajyanwa muri Venezuela inyujijwe aho muri Caraïbes n’ubundi, ibyo akaba ari byo Amerika ivuga ko yasohotse mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Mata 2023.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *