Amateka n’udushya bya DR Congo yitwaga (zaire) imaze imyaka isaga 50 ikatishije itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi.

Amakuru Imikino

Imyaka igera kuri 50 igiye kuzura igihugu cya DR Congo gikatishije itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi cyo mu mwaka w’i 1974, n’igikombe cy’isi cyabereye mu gihugu cy’Ubudage.

Icyo gihe Congo yitwaga Zaire yari ije muri iki gikombe ku nshuro ya mbere kuko siyo yonyine yari izanye na Haiti, Ubudage bw’Iburasirazuba ndetse na Australia.

Zaire nicyo gihugu cyonyine cyari gihagarariye umugabane wa Afurika mu makipe 16 yagombaga gukina icyo gikombe. Kw’ikubitiro bisanze mu itsinda ryurupfu ryari ririmo Brazil, Scotland cyangwa se Ecosse ndetse na Yugoslavia.

Umukino wa mbere Zaire yatsinzwe ibitego 2-0 na Scotland, aba congoman batangira gutekereza ukuntu bizashoboka ko batsinda match zisigaye dore ko bari basigaje amakipe akomeye cyane Yugoslavia yararyanaga muri icyo gihe.

Umukino wa kabiri wabaye ku tariki ya18 kamena 1974 bakinagamo na Yugoslavia, bawutsinzwemo ibitego 9-0.

Ntibyarangiriye aho kuko Ibyo bitego byaje kwiyongeraho ibindi 3 Brazil yabatsinze, urugendo rw’iyi Zaire rurangirira aho, uretse ko ntawabaseka kuko nibura bo bagezeyo!

Mu mikino itatu, Zaire yakinnye mu gikombe cy’Isi yayitsinzwe yose, ntiyagira igitego itsinda mugihe yatsinzwe ibitego bigera kuri 14.

Agashya kabaye n’ukuntu Perezida Mobutu Sese Seko wayoboraga Zaire icyo gihe yari yaraguriye buri mukinnyi wese wagiye mu gikombe cy’isi imodoka ndetse n’inzu, ariko nyuma yo kunyagirwa ibitego byinshi mu mikino ibiri yararakaye cyane kuburyo yahise abarahirira ko batazamugarukira mu gihugu igihe Brazil nayo yabatsinda ibitego 4 cyangwa se ikabirenze.

Icyo gihe rero ngo Mobutu nyuma yo kubona ibibaye ku gihugu cye, ngo ibintu by’imipira yahise abizinukwa ntiyongeye no kureba umupira kuri televiziyo ukundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *