Ishyirahamwe ry’Umukino w’amaboko, Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje ko irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muw’ 1994, riteganyijwe kuva tariki 1-2 Kamena muri uyu mwaka.
FRVB ni rimwe mu mashyirahamwe ya siporo mu Rwanda yashegeshwe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwanda.
Mu bakinnyi, abatoza, abafana n’abayobozi hose watakaje imbaraga zikomeye mu gihe cy’iminsi 100 gusa, ubwo Jenoside yabaga.
Aba bose bahabwa icyubahiro mu minsi yo kwibuka kuva mu mwaka w’ 1995, hagategurwa amarushanwa yo kusa ikivi basize.
Kubwimana Gertrude, Umuyobozi wa Tekinike muri FRVB, ku munsi w’ejo tariki 11 mata 2024, yatangaje ko irushanwa ry’uyu mwaka rizitabirwa n’amakipe mpuzamahanga mu bagabo n’abagore.
Yagize ati: “Uyu mwaka twatumiye amakipe mpuzamahanga haba mu cyiciro cy’abagore ndetse n’abagabo, azaza guhatana n’asanzwe akina imbere mu gihugu.”
Ntagihindutse irushanwa ry’uyu mwaka rizitabirwa n’amakipe azaba avuye mu bihugu bya Kenya, Uganda, Congo Brazzaville, Ethiopia n’u Rwanda ruzakira aya marushanwa.
Muri 2023 ryegukanywe na Gisagara VC mu bagabo, mu bagore ryatwawe na Police WVC.
Irushanwa ryashyizwemo imbaraga n’uwahoze ari umukinnyi mpuzamahanga, Antoine Sebalinda, wabuze umuvandimwe we Dominique Sebalinda, hamwe n’abandi bakinnyi b’ikipe y’igihugu.
Kugeza ubu abarenga 50 barimo abakinnyi n’abayobozi muri Volleyball ni bo bamaze kumenyekana ko baburiye ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.